NEWS
Ubushomeri bukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Rwanda: Abanyarwanda barenga miliyoni nta kazi bafite

Mu gihe u Rwanda rwiyemeje kugera ku ntego yo kugabanya ubushomeri bukava kuri 17,2% muri 2023 bukagera kuri 7% mu 2035 na 5% mu 2050, imibare igaragaza ko inzira igikomeye.
Kugira akazi mu Rwanda bisigaye bifatwa nk’amahirwe akomeye, kuko ugafite akazi aba azi neza ko kukabura bishobora kumugora kongera kukabona.
Mu Rwanda, abari mu kigero cyo gukora (hejuru y’imyaka 16) ni miliyoni 8,07. Muri bo, hafi miliyoni 1 bagejeje igihe cyo gukora ariko nta kazi bafite, bahora bagashakisha hirya no hino.
Abandi miliyoni 3,29 bafite impamvu zituma batari ku isoko ry’umurimo, zirimo kwiga, gukora utundi tuntu tubinjiriza cyangwa se inshingano z’imiryango.
Urubyiruko rudafite akazi kandi rutari mu myuga cyangwa mu mashuri, rufite hagati y’imyaka 16 na 30, ruri ku kigero cya miliyoni 1,14.
Ibi bishimangira impungenge z’uko uru rubyiruko rushobora kuba rufite ibyago byo gusigara inyuma mu iterambere.
Mu bantu bose bafite akazi, 90% bakora mu cyiciro cy’imirimo itanditse. Muri bo, 40% bakora ubuhinzi, bikagaragaza ko igice kinini cy’umurimo kiri mu bikorwa bisanzwe kandi bitagaragaza iterambere ryihuse.
Abakora amasaha ari munsi ya 24 ku cyumweru bangana na 25%, akenshi ni abakorera mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa badafite imirimo ihamye.
Nibura abantu 211.000 binjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka, bishatse kuvuga ko hakenewe imbaraga zihamye mu guhanga imirimo kugira ngo habeho igabanywa ry’ubushomeri.
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST1), u Rwanda rwiyemeje guhanga imirimo miliyoni 1,25 mu myaka itanu, ni ukuvuga imirimo 250,000 buri mwaka. Ibi birasaba ko habaho gahunda zinoze zishingiye ku guhanga imirimo n’ihuriro ry’abikorera.
Imibare igaragaza ko 80% by’abafite akazi bafite amashuri make, aho 33,9% bize amashuri abanza ariko ntibayarangije, 30,1% barayarangije, mu gihe 16,3% batigeze biga na rimwe.
Abize icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bangana na 8%, abize Kaminuza bangana na 2,8%, Master’s ni 0,4% naho abafite doctorat ni 0,1%. Ibi bigaragaza icyuho mu bumenyi bufatika bujyanye n’isoko ry’umurimo.
Kugabanya ubushomeri mu Rwanda bisaba gushyira imbaraga mu guteza imbere imyuga, kongerera ubushobozi urubyiruko, gushyira imbere uburezi bujyanye n’isoko ry’umurimo, no koroshya ishoramari.
Imirimo mishya igomba kugendana n’ubumenyi bufatika kugira ngo urubyiruko rwinshi rudafite akazi rubashe kubona ejo hazaza heza.