Connect with us

NEWS

Ubufatanye hagati ya RDC n’abayihuzaga na Amerika bwahagaze

Published

on

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahagaritse ubufatanye n’ababuhuzaga n’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biganiro byerekeye ubucukuzi n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro.

Kuva muri Gashyantare 2025, ubutegetsi bwa RDC bwatangiye gukorana n’ibigo by’abahuza mu biganiro by’ubufatanye (lobbyists) nka Earhart Turner LLC gikorera i Washington D.C.

Earhart Turner yari imaze igihe kitageze ku kwezi ivutse, yagiranye na Leta ya RDC amasezerano yo kuyifasha mu gihe cy’amezi atandatu, yishyurwa miliyoni 5 z’Amadolari ya Amerika.

Iki kigo cyahawe inshingano yo guhagararira Leta ya RDC mu biganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, mu nzego nshingwabikorwa no mu bindi bigo by’iki gihugu, kuyifasha mu matangazo yihariye no mu bushakashatsi n’ubusesenguzi burebana n’umutekano.

Ibi biganiro byari bigamije gusaba Amerika gutanga ubufasha mu kurinda umutekano wa RDC wahungabanyijwe n’imitwe yitwaje intwaro no kubaka igisirikare cyayo, na yo iyisezeranya gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro itunze.

Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, Tina Salama, ku wa 7 Mata 2025, yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC bushyize imbere ibiganiro by’ubufatanye bitaziguye hagati yabwo n’ubwa Amerika.

Salama yasobanuye ko muri urwo rwego, Tshisekedi yahagaritse amasezerano yose Leta ya RDC yagiranye n’ibigo by’abahuza by’Abanyamerika, birimo Earhart Turner LLC.

Ati “Ku bw’iyo mpamvu, Perezida ahagaritse aka kanya kandi kugeza igihe hazamenyekanira ibwiriza rishya, amasezerano yose ndetse n’intambwe zatewe hagati ya RDC n’ibigo by’abahuza byo muri Amerika, birimo Earhart Turner LLC.”

Leta ya RDC yafashe iki cyemezo nyuma yo kwakira intumwa za Amerika ziyobowe n’umujyanama mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, zasezeranyije Tshisekedi gukomeza ibiganiro kuri ubu bufatanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *