Connect with us

NEWS

U Rwanda rwiteguye kwakira impunzi, inzego zinyuranye ziri i Rubavu

Published

on

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kwakira impunzi zahungira mu Rwanda ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubera imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ririmo na FDLR.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Me Alain Mukuralinda, yavuze ko mu minsi igera kuri itatu u Rwanda rumaze kwakira abavuga ko baje kureba abo mu miryango yabo i Rubavu no mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu hari abinjira mu Rwanda bavuga ko bafite ubushobozi bwo kuba muri hoteli ndetse n’abasanzwe bafite inzu mu Rwanda.

Mukuralinda yavuze ko inzego zitandukanye zamaze kugera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba mu rwego rwo kwitegura impunzi zishobora kwinjira mu Rwanda.

Yagize ati: “U Rwanda ku rundi ruhande rwiteguye no kwakira uwaza avuga ati ndahunze. Ibyo ngibyo ababishinzwe; abayobozi bakuru, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) bari i Rubavu bariteguye.

Aho bajya harahari, ababavura, ababitaho, ibyo byose birateguye nta kibazo gihari ariko bisobanuke neza abari kuza, ni abaza bafite n’amapasiporo bavuga bati njyewe mfite ibyangombwa bakamutereramo kashi akigendera.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa niba imibare y’abinjira mu Rwanda bavuye muri RDC yiyongereye by’umwihariko mu minsi ibiri ishize.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda, yahakanye amakuru y’uko hari abasirikare ba MONUSCO baba bahungiye mu Rwanda.

Kugeza ejo ku wa Gatandatu hakoreshwaga imipaka yombi ariko kuri iki Cyumweru Leta ya Congo yafunze umupaka muto uzwi nka Petite barrière bityo abaza mu Rwanda ngo bakomeje kunyura ku mupaka munini uzwi nka La corniche.

Abanyura ku mupaka babanza kugenzurwa hakarebwa impamvu ibazanye mu Rwanda.

Mukuralinda yagize ati: “Nta muntu urimo kuhaca atagenzuwe uwo ari we n’impamvu imwinjije. N’iyo nanone banaza kwa kundi baza ari benshi bavuga bati twe turashaka ubuhungiro, na bwo bafite uburyo bagenzurwa mbere yo kwinjira. N’iyo hagira uca mu rihumye abashinzwe kubakira ibyo ari byose ibintu birakomeza bikagenzurwa.”

Yavuze ko hagomba kubaho impungenge kuko mu Karere harimo umutekano muke ndetse n’intambara.

Ati: “Ni mu Karere u Rwanda rwagaragaje ko abo muri FDLR bari hakurya bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, urumva rero abantu baba bari maso n’iyo yaguca mu rihumye ntabwo byabuza yuko abantu bakomeza kuba bari menge kugira ngo hatagira abantu nk’abo bakwinjira.”

Nyamara uwataha akavuga ko yari mu mutwe wa FDLR, yakwakirwa mu buryo abavuye mu mashyamba ya Congo bisanzwe bakirwamo.

Akomeza agira ati: “Bashobora no kuvuga ngo njyewe nari ndi muri FDLR ndatahutse, uzi ko hari inzira zateganyijwe zo kubakira, n’ibyo nabyo birashoboka. Ibyo byose rero biragenzurwa abaturage ntibagire impungenge zuko hari ababaca mu rihumye ku buryo baza bagahungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Yavuze ko umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda urinzwe nta kibazo nubwo abaturiye umupaka wa Congo bamaze iminsi ibiri bumva urusaku rw’amasasu gusa ngo nta gitangaza kirimo kuko intambara yegereye umupaka w’u Rwanda.

Ati: “Ku birebana n’abaturage b’u Rwanda n’umutekano wabo n’ubutaka bw’u Rwanda birarinzwe kandi ntabwo birinzwe kubera intambara yakajije umurego n’ubundi umutekano usanzwe urinzwe. Birazwi byarageragejwe yuko hari abari hakurya bafite gahunda yo guhungabanya uwo mutekano ndetse banabigerageje.”

Mukuralinda avuga ko uburyo Leta ya Congo isobanura ibintu ari ukwirengagiza nkana ibibera hariya ahubwo igashaka izindi mpamvu, agashimangira ko atari byo bituma ikibazo gihari gikemuka.