Connect with us

NEWS

U Rwanda rwavuze intandaro y’isubikwa ry’inama yari kuruhuza na RDC i Luanda

Published

on

Kuri iki Cyumweru, i Luanda muri Angola hari hitezwe kubera ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ariko ikaba yasubitswe igitaraganya.

Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ko iyo nama yari kwiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC yasubitswe kubera ko inama y’abaminisitiri yabaye tariki 14 Ukuboza 2024, ntacyo yagezeho.

Iyo nama yahuje ba Minisitiri b’u Rwanda na RDC ivugwaho kuba ari yo yagombaga guharura amayira y’ibiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Leta ya RDC ikomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo yasabwe birimo kuganira n’inyeshyamba za M23 no guhagarika imikoranire ifitanye n’umutwe w’iterabwoba FDLR.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yasohoye kuri iki Cyumweru, yagaragaje ko ibyo RDC yasabwe bigamije gushaka igisubizo kirambye cya Politiki ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC agira ingaruka ku Rwanda no ku bindi bihugu by’abaturanyi.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Gusubika iyi nama biha umwanya ibiganiro na M23 byasabwe n’umuhuza Perezida w’Angola João Lourenço hamwe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.”

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye kandi ko hari ingamba Leta ya RDC isabwa gushyira mu bikorwa ititwaje u Rwanda nk’imbarutso yo kutagira icyo ikora.

Yaboneyeho gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kwitabira inama n’ibiganiro bigamije gushyiraho inzira ihamye kandi ifatika mu gukemura burundu urunturuntu rugitutumba mu Burasirazuba bwa RDC.