NEWS
U Rwanda rwasubije EU yarusabye kwisobanura ku biruvugwaho muri RDC

U Rwanda rwagaragarije Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) ko ikibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rushyigikiye ko gikemuka mu nzira y’ibiganiro bya Politiki.
Ni ibikubiye mu Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, na Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi isubiza ibyabajijwe Ambasaderi w’u Rwanda muri uwo muryango, bishinjwa igihugu cye uruhare mu ntambara ya RDC.
Iryo tangazo ryagize riti: “U Rwanda ruramenyesha EU ko rubona hakenewe ibiganiro hagati y’abarebwa n’ikibazo bose”
Iyo Ambasade yakomeje ivuga ko u Rwanda rushyigikiye imyanzuro iheruka gufatirwa mu Nama idasanzwe ihuriweho n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC), yakurikiwe n’iy’inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU.
Izo nama zombi zasabye ko impande zirebwa n’ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, harimo n’umutwe wa M23, ziganira ku kugikemura bityo n’imirwano igahagarara.
Itangazo riti: “Ibi bizatuma habaho gusenya umutwe wa FDLR ufashwa na Leta ya Congo, no gucyura ingabo zo mu bihugu by’amahanga ziri muri RDC, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe.”
U Rwanda rwagaragarije Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi ko ukwiye gusaba Leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije kurwanya M23, guhagarika imirwano ndetse igahagarika uruhare rwayo mu guteza amakimbirane mu Burasirazuba bwayo.
Itangazo riti: “Guhagarika imirwano ntabwo bizubahirizwa yaba mu buryo buziguye n’ubutaziguye n’uruhande rumwe mu zihanganye”.
Guverinoma y’u Rwanda ibona guhamagazwa kw’Ambasaderi w’u Rwanda n’Igihugu muri ibi bihe, ari amahirwe yo kugaragaza ukuri ku muzi w’umutekano muke wabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC, ingorane z’ubuhezanguni bushingiye ku ivanguramoko n’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe mu kurinda imipaka yarwo.
Ibihugu by’u Burayi byatangiye guhamagaza abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu gihe abagize Guverinoma ya RDC bamaze iminsi bazenguruka mu bihugu bitandukanye n’amahanga bakwirakwiza ibirego bidafite ishingiro basaba ko amahanga yahagarika ubufatanye mu by’ubukungu na dipolomasi.
Zimwe mu mpamvu zahimbwe na Leta ya RDC zishingirwaho mu kugerageza guteranya u Rwanda mu bihugu, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa, harimo kuvuga ko u Rwanda rwaba rufite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC zifatanya n’inyeshyamba za M23, ko rwiba amabuye y’agaciro, no kuvuga ibibazo byose Congo ifite ko ari u Rwanda rubibatera.
Minisiteri y’u Budage na yo yahamagaje Ambasaderi ivuga ko ifite amakuru y’uko u Rwanda rwaba ruvogera ubusugire bwa RDC, mu gihe ahubwo ari rwo rwahuye n’ingaruka z’ibitero by’ibisasu byatewe i Rubavu bigahitana abantu basaga 16, bigakomeretsa abasaga 17.
U Rwanda ruvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma rwivanga mu mirwano ihuje ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’abacanshuro, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo z’u Burundi, iza SADC na Wazalendo, ko ahubwo rurajwe inshinga n’ibibazo by’umutekano muke wototera imipaka yarwo.
Ni muri urwo rwego Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biri hakurya y’umupaka w’Igihugu byototera guhungabanya ituze ry’Abanyarwanda.
U Rwanda kandi rubangamiwe by’umwihariko n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’umutwe w’iterabwoba w’Abajenosideri wa FDLR umaze kugaba ibitero bisaga 20 ku butaka bw’u Rwanda ushyigikiwe na Leta ya Congo.
Ku rundi ruhande, u Budage bwemeranywa n’u Rwanda ko hakenewe igisubizo cya Politiki nubwo Guverinoma ya Congo yo yahisemo ibisubizo bya gisirikare, bishobora guteza intambara y’Akarere kose.
Leta y’u Budage yasabye iya Kinshasa kugirana ibiganiro na M23 kandi igatega ugutwi impungenge z’u Rwanda zumvikana ku mutekano n’ubusugire bwarwo.