NEWS
U Rwanda rwashimye iterambere ry’umubano rufitanye n’u Bushinwa

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira uburyo inyuzwe n’iterambere ry’ubutwererane ifitanye n’iy’u Bushinwa, bukomeje gukura mu nzego zitandukanye zitanga inyungu zifatika ku mibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.
Minisitiri w’u Bubanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yabigarutseho ubwo yari Changsha muri Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa, aho yitabiriye inama y’Abahuzabikorwa bo ku Rwego rwa ba Minisitiri ikurikirana ibikorwa by’Inama yiga ku Butwererane bw’u Bushinwa n’Afurika (FOCAC).
Mu butumwa yatanze, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimye iterambere ry’ubutwererane bw’u Bushinwa n’Afurika mu nzego zitandukanye, agaruka by’umwihariko no ku buryo uwo mubano utanga umusaruro mu Rwanda.
Ati: “U Bushinwa n’Afurika bakomeje kuryoherwa n’umubano ukomeye kandi utera imbere wubakiye ku nzozi basangiye ndetse no ku musaruro ufarika kandi wibanda ku iterambere ry’abaturage. Ibyo ni na ko bimeze ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ukomeje gukura binyuze mu butwererane bufatika kandi bwungura impande zombi.”
Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa iheruka kubera i Beijing mu ntangiriro za Nzeri 2024, ikaba yarafunguye ipaji nshya y’umubano hagati y’Afurika n’u Bushinwa.
Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame hamwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bakiriwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, bakaganira mu buryo bucukumbuye ku ngingo zitandukanye u Bushinwa bwifuza kwaguramo ubutwererane n’Afurika.
Ibihugu by’Afurika n’u Bushinwa bagaragaje ubushake bwo gushakira hamwe ibisubizo by’ingorane Afurika isangiye n’u Bushinwa, hagamije mwikakaza iterambere rigezweho ari na ko abayobozi barushaho kubaka icyizere hagati y’abo ndetse n’abaturage bo ku mpande zombi.
U Bushinwa n’Afurika bimaze imyaka myinshi birushaho kunoza ubutwererane bushingiye ku kubaa ibikorwa remezo, gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere mpuzamahanga, gahunda zo guharanira umutekano mpuzamahanga ndetse na gahunda mpuzamahanga zo guteza imbere abaturage.
Iyo nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri yateranye guhera ku wa Kabiri tariki ya 10 ikazageza ku ya 12 Kamena, igamije kureba ku rugendo rwo gushyira mu bikorwa ingamba zemejwe mu kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’Afurika n’u Bushinwa.
Izo ngingo zibarirwa muri 35 zikubiye mu byiciro 10 ari byo kwigira ku mpinduramatwara mu miyoborere n’iterambere rya Afurika n’u Bushinwa, iterambere ry’ubucuruzi, ubutwererane mu iterambere ry’inganda, kubaka ihuzanzira ry’ikoranabuhanga n’iry’ibikorwa remezo, ubutwererane mu iterambere rusange, ubuzima, ubuhinzi n’iterambere ry’imibereho myiza, ubutwererane hagati y’abaturage, kubaka iterambere ritangiza ibidukikije, n’ubufatanye mu kubungabunga umutekano.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa mu bya dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1971, uyu munsi uwo mubano ukaba ukomeje ku cyizere ibihugu byombi bifitanye, mu kwimakaza ubutwererane mu bya Politiki, mu bukungu no guhererekanya umuco n’ubunararibonye mu burezi.
U Bushinwa bumaze imyaka myinshi ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’inzego zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’iterambere ry’ibikorwa remezo, bukaba ari na bwo gihugu kiza imbere mu kugira ishoramari mpuzamahanga ryinshi mu gihugu.



