Connect with us

NEWS

U Rwanda rwasabye RDC kureka kwihisha

Published

on

Guverinoma y’u Rwanda yatunguwe n’uburyo “Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yigaramye ibaruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,” ikaba yari iri mu nzego zizewe zirimo n’iz’Umuryango w’Abibumbye.

RDC yasabye Igihugu cya Niger guha uburenganzira Ali Illiassou Dicko bwo kuvuganira inyungu z’Abanyarwanda batandatu cyakiriye boherejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

Abo Banyarwanda, Leta ya RDC yita “Abahutu,” ni abagizwe abere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) cyangwa bakarangiza ibihano, ariko bahera mu nyubako z’urwo rukiko i Arusha kugeza mu 2021 ubwo Niger yemeraga kubacumbikira by’agateganyo.

Ibihugu bitandukanye ku Isi nta nakimwe cyagize ubushake bwo kwakira abo Bajenosideri bavugwaho kuba n’imbaraga zikomeye z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, umaze imyaka ikabakaba 30 uharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyi nyandiko, “ubuyobozi bwa DRC bwise ikinyoma,” yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Antony Nkinzo Kamole tariki ya 26 Nyakanga 2024.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe J. P. Olivier, yatunguwe no kubona ibiro bya Perezida wa RDC bivuga ko iyo nyandiko ari ikinyoma kandi IRMCT yarangije guhereza kopi yayo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger tariki ya 6 Nzeri 2024.

“Niba Guverinoma ya Congo yifuza guhereza uburenganzira bwo kugenda muri RDC ‘Abanyarwanda b’Abahutu,’ bari muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,” Minisitiri Nduhungirehe yavuze, “ikwiye kubikora itihishahisha inyuma y’urutoki rw’agahera.”

Ubu butumwa bwaje butanga umucyo ku butumwa bwakwirakwijwe n’umunyamakuru wandika kuri Politiki, wemeje ko “Perezidansi ya RDC yamuhamirije ko iyo nyandiko ari igihuha.

” Abanyarwanda RDC isabira kwakira ni Capt. Innocent Sagahutu, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André, na Zigiranyirazo Protais wamenyekanye cyane nka ‘Z’.

Nubwo abo Banyarwanda batigeze babona ikindi gihugu kibakira uretse RDC yabyinjiyemo, Leta y’u Rwanda yemeje ko “ikibategeye amaboko, ko igihe cyose babyifuza batahuka mu rwabanyaye bagafatanya n’abandi mu iterambere.”

Impuguke mu bya Politiki zivuga ko bitewe n’impamvu zabo bwite zirimo n’izishingiye ku mugambi wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abo Banyarwanda badakozwa ibyo gutaha mu mahoro, bitwaza ko nta mutekano baba bafite.

Izo mpuguke zivuga kandi ko umugambi wa RDC wo kubaha ikaze ushingiye ku “gukomeza ibikorwa by’ubishotoranyi no kongerera imbaraga umutwe wa FDLR ukorana byeruye n’iyo Leta mu kwimakaza ubwicanyi bushingiye ku moko, urwango n’amacakubiri.”