Connect with us

NEWS

U Rwanda rwarokotse igitero cya FARDC na FDLR cyaburijwemo na M23

Published

on

Mbere y’uko u Rwanda rwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) muri Kamena 2022, hari umugambi ukomeye wo kudobya iyi nama wateguwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’umutwe wa FDLR. Uyu mugambi waje gupfuba kubera ingabo za M23.

Iyi nama ya CHOGM yitabiriwe n’abayobozi bakomeye bo hirya no hino ku isi, yateguwe mu gihe hari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ahanini bitewe n’ibirego bya Kinshasa byashinjaga Kigali gufasha umutwe wa M23.

Amakuru aturuka muri RDC yemeza ko mu mpera z’umwaka wa 2021, Perezida Felix Tshisekedi yatangiye gutegura umugambi wo gutera u Rwanda mu rwego rwo kuzamura igikundiro muri rubanda, cyane ko yari agiye kwinjira mu mwaka w’amatora. Aha, abasirikare bakuru b’ingabo za FARDC bamwijeje ko bazafata u Rwanda mu gihe kitageze ku mezi atanu.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yemeje aya makuru ubwo yavugaga ko hari ingabo 15,000 zari ziteguye gutera u Rwanda. Yagize ati: “Hariya ku mupaka hari ingabo hafi ibihumbi 15. Ntabwo ari ibanga icyo gitekerezo cyari gihari, ni nayo mpamvu imirwano ikomeza.”

Uyu mugambi ngo wakomeje gutegurwa hifashishijwe indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, harimo FDLR na Mai Mai Nyatura, bagahabwa ibikoresho nk’imbunda, amasasu n’impuzankano.

### Umugambi Upfubijwe na M23

Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama, wahoze ari umuvugizi wa M23, mu kiganiro yatanze kuri BWIZA TV, yavuze ko Gen. Peter Nkuba Cirimwami, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yari wahawe misiyo yo gutera u Rwanda afashijwe na FDLR. Cirimwami yari yijeje Perezida Tshisekedi ko azabigeraho, ariko ahura n’imbogamizi zitunguranye.

Kazarama yasobanuye ko ingabo za FARDC na FDLR zerekeje mu birunga zitegura gutera u Rwanda mu gihe cya CHOGM, ariko bakubitana n’ingabo za M23 zabarashe zikarinda umugambi wabo.

Ati: “Yaraje n’ama Brigade atatu, gusa Imana y’u Rwanda ntabwo ijya iryama. Bageze mu birunga hariya hejuru bakubitana n’ingabo za M23 zari ziryamiye amajanja. Baza gutera u Rwanda icyo gihe hariho CHOGM, baraza ngo baburizemo amahanga yose yekuza kubera intambara. Bakubitanye n’ingabo za M23 zari mu ishyamba zirabarasa. Bararwanye zimwe mu ngabo za FARDC zinafata mateka.”

Kubera uyu mugambi wapfubye, ingabo za RDC zatangiye kurasa ibisasu mu Kinigi, Akarere ka Musanze. Kazarama avuga ko uyu mugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda watewe inkunga n’ibihugu bikomeye bifite inyungu mu byanya by’ubucuruzi muri RDC, aho byabonaga inyungu bitazongera kubona kubera u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko Tshisekedi yizeraga kandi umusada w’imitwe ya P5 na RUD Urunana irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’uw’ibihugu bya Uganda n’u Burundi. Ariko, uyu mugambi wahagaze ubwo u Rwanda rwatangiraga kuzahura umubano n’ibi bihugu, ruhereye kuri Uganda.