NEWS
U Rwanda rwanenze icyemezo cya Canada

Guverinoma y’u Rwanda yanenze icyemezo cya guverinoma ya Canada cyo kuyifatira ibihano, ishinja u Rwanda kugira uruhare mu mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo guverinoma ya Canada yasohoye, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga impushya ku bicuruzwa byoherezwa mu Rwanda, birimo n’iby’ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Mélanie Jolie, afatanyije na Ahmed Husseen ushinzwe iterambere mpuzamahanga ndetse na Mary Ng ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga n’iterambere ry’ubukungu, batangaje ko Canada yahagaritse imikoranire mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Iki gihugu cyavuze ko kizajya gisuzuma niba cyakwitabira ibikorwa mpuzamahanga bizabera mu Rwanda, ndetse hakaba hari no kwitambika ibyifuzo by’u Rwanda byo kwakira inama zitandukanye.
Mu itangazo ryayo, Canada yatangaje ko yahamagaje uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu kugira ngo asobanure uko u Rwanda ruhungabanya ubusugire bwa leta ya Congo, kandi anamenyeshwe izi ngamba zafashwe.
Canada kandi yagaragaje ko ishyigikiye umugambi w’Umuryango wa SADC na EAC mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi na Luanda agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, u Rwanda rwagaragaje ko rutemeranya n’iki cyemezo cya Canada cyo gufata uruhande, rusaba ko iki gihugu gitanga ibisobanuro kuri iyo myanzuro yafashwe.
U Rwanda rwatangaje ko Canada yananiwe gushyigikira imbaraga ibihugu by’Akarere byashyizemo mu gushaka uko amasezerano y’amahoro yubahirizwa.
Byongeye, rwagaragaje ko Canada yirengagije ibitero bitandukanye leta ya Congo yagiye igaba ku Rwanda, ndetse n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamurenge muri Kivu y’Epfo bikorwa n’ingabo za FARDC, Wazalendo, na FDLR.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize iti: “Uku guceceka kwa leta ya Canada ku guhungabanya uburenganzira bwa muntu ntigushobora kwihanganirwa kandi gukojeje isoni.”
U Rwanda rwasabye ko ibi bihano byafashwe na Canada byasubirwamo kuko bidatanga igisubizo ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko izakomeza gukorana n’ibihugu byo mu Karere kugira ngo ibiganiro by’ubuhuza byatangijwe na Afurika bikomeze, kandi u Rwanda rugomba gukomeza kuba maso ku mutekano w’igihugu cyarwo.
Mu minsi ishize, ibihugu byinshi byo mu mahanga bikomeje gushyira igitutu ku Rwanda, bisaba ko rwakura ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa Congo no kureka gufasha umutwe wa M23.
Gusa, u Rwanda rwakomeje gutangaza ko nta basirikare barwo bari muri RDC, ahubwo rwashyizeho ingamba zo kwirinda ku mipaka yarwo uhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.