NEWS
U Rwanda rwakomoje ku ibihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe

Leta y’u Rwanda yanenze ibihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe, imushinja uruhare mu ntambara umutwe wa M23 uhanganyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yatangaje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ibihano biri mu rwego rw’ubukungu.
Ni ibihano kandi byafatiwe Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.
Amerika yashinje Kabarebe kuba umuhuza wa Guverinoma y’u Rwanda n’umutwe wa M23.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ibi bihano bitumvikana ndetse nta shingiro bifite.
Ati “Ibihano nta shingiro bifite, umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushyigikira imbaraga Akarere kari gushyira mu buryo bugamije kugera ku gisubizo cya politike, aho kuzica intege.”
Yakomeje avuga ko ibihano bidashobora kuba umuti w’ikibazo kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “Iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu mu Burasirazuba bwa RDC, mu karere twari kuba twarabonye amahoro mu myaka myinshi ishize.”
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23, kuko abawugize ari abaturage ba Congo, biyemeje kurwanya ihohoterwa Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze igihe bakorerwa.
Rwagaragaje ko amahanga akomeje kwirengagiza ko akarengane aba baturage bamaze imyaka myinshi bakorerwa n’ubutegetsi bwa RDC, ari ko mpamvu y’iyi ntambara n’amakimbirane amaze igihe.
U Rwanda rushimangira ko ikiruraje ishinga ari umutekano warwo no gukumira ibishobora kuwuhungabanya bivuye muri RDC. Ni mu gihe RDC yagiranye Ubufatanye n’u Burundi, n’umutwe wa FDLR ndetse bose bagahuriza hamwe ko umugambi wabo ari ugukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aheruka kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko nta bwoba bw’ibihano by’amahanga afite, kuko utabigereranya no guhungabana k’umutekano w’Abanyarwanda.
Ati “Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.”