Connect with us

NEWS

U Rwanda rwakiriye neza icyemezo cya M23 cyo gusubira inyuma

Published

on

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza icyemezo cy’umutwe wa M23, watangaje ko wasubiye inyuma, ukava mu gace ka Walikale wari wigaruriye ku itariki ya 19 Werurwe.

Iki cyemezo cyatunguranye, M23 yavuze ko kigamije kwerekana ubushake bwayo mu biganiro bya politiki bigamije guhosha amakimbirane.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 22 Werurwe yatangaje ko kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza, abarwanyi babo bafashe icyemezo cyo kuva muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.

Ati “Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije.”

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza iki cyemezo, aho mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryerekeye kuvana ingabo zayo mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro.”

Yongeyeho ko yakiriye neza icyemezo cy’Ingabo za FARDC na Wazalendo, cyo guhagarika ibitero bigabwa ku mutwe wa M23, ari na byo bikunze gutuma uwo mutwe witabara, ukarushaho gufata ibice byinshi by’icyo gihugu.

Iri tangazo riti “Rwishimiye kandi itangazo rya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo rivuga ko ibikorwa byose by’ibitero byakorwaga na FARDC na Wazalendo bihagaritswe.”

Ibi byose bigamije gushyigikira inzira z’amahoro ziri kugeragezwa, ibi bikaba bikubiye mu cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, bemeje ko inzira y’ibiganiro ari yo ikwiriye gukoreshwa mu gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC.

Bati “U Rwanda rwiyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo imyanzuro yafashwe yubahirizwe, by’umwihariko mu rwego rwo kubahiriza amasezerano nk’uko biteganywa n’Inama y’Abakuru b’lbihugu bya EAC na SADC hamwe n’izindi gahunda zigamije gukemura ibibazo binyuze mu nzira irambye ya politiki n’umutekano mu karere.”

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *