Connect with us

NEWS

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 18 cy’abimukira bavuye muri Libya

Published

on

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwakiriye ikindi cyiciro cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro 113 baturutse muri muri Libya, muri gahunda y’agateganyo yo kubakira mu gihe bategereje kwimurirwa mu bindi bibugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira.

Iyo gahunda yiswe ETM ni iy’ubutabazi yatangiye mu myaka 5 ishize hagamijwe gusigasira uburenganzira bw’abasaba ubuhungiro ku bushake bwabo kandi mu gihe gito mbere y’uko bakirwa n’ibindi bihugu.

Iki cyiciro cya 18 kigizwe n’abimukira n’abasaba ubuhungiro baturutse mu bihugu bitandatu by’Afurika.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko guhera mu waka wa 2019 u Rwanda rumaze kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya babariwa mu 2.468.

U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo by’ibibazo mpuzamahanga birimo n’ibyo guhashya ubuhunzi n’ubwimukira buterwa no kubura amahirwe.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yemeza ko izatanga inkunga yose ikenewe mu gufasha abantu bakeneye ubufasha aho baba bari hose.