Connect with us

NEWS

U Rwanda rwahamagaje Ambasaderi wa Canada yarufatiye ibihano

Published

on

Guverinoma y’u Rwanda yahamagaje Ambasaderi wa Canada mu Rwanda Julie Crowley, kugira ngo atange ibisobanuro ku bijyanye n’uko igihugu cye cyiyunze n’abashinja u Rwanda guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

U Rwanda rwatangaje ko Leta ya Canada yahisemo kurushinja ubwicanyi buri gukorerwa muri RDC, mu gihe ari ibikorwa ingabo z’icyo gihugu (FARDC) zifatanyamo n’imitwe yitwaje intwaro ku manywa y’ihangu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yagize iti: “Canada yihanukiriye yirengagiza impungenge z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’uburyo Guverinoma ya RDC n’abambari bayo barimo Abajenosideri ba FDLR bakomeje gutoteza imiryango y’Abanyekongo b’Abatutsi.”

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko nta gishobora kuyikoma mu nkokora mu nshingano ifite zo kurinda abaturage b’u Rwanda no kubungabunga umutekano n’ubusugire by’Igihugu.

Ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe 2025, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada Mélanie Joly, Minisitiri ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga Ahmed Hussen na Minisitiri w’Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Iterambere ry’Ubucuruzi, basohoye itangazo rishinja Ingabo z’u Rwanda kuba muri DRC.

Abo baminisitiri babanje kwamagana igikowa cya M23 cyo gufata imijyi ya Goma na Bukavu, ari na ho bahereye bamagana Ingabo z’u Rwanda bashinja gutera inkunga inyeshyamba za M23.

Bagaragaje ko u Rwanda ruvogera ubusugire bw’Igihugu cy’abaturanyi ndetse ngo rukaba rwaranaribase amahame y’Umuryango w’Abibumbye.

Itangazo bashyize hanze ryagaragaje ibihano bafatiye u Rwanda birimo guhagarika itangwa ry’ibyangombwa birwemerera kohereza ibicuruzwa mu mahanga no guhaharika ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bijyana no guhagarika inkunga zahabwaga urwego rw’abikorera.

Nanone kandi, ikindi gihano kirebana no gusuzuma ubwitabire bwa Canada mu bitaraml bitegurwa n’u Rwanda ndetse no kudashyigikira ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira inama n’ibindi bikorwa.

Canada yanarengejeho guhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada kugira ngo ahabwe ubutumwa bw’icyo gihugu n’ingamba cyafashe bugezwa kuri Guverinoma y’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ku rundi ruhande, yanenze ibyo bihano bitagira icyo bifasha mu rugendo rwo gukemura ikibazo cy’amakimbirane n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Yakomeje ishimangira ko Canada idashobora kwigira nk’aho ishyigikiye urugendo rw’amahoro rwatangijww ku rwego rw’Akarere, mu gihe irenza ingohe ibitero bigabwa ku Rwanda no guhohotera abasivili bikozwe na Guverinoma ya RDC.