Connect with us

NEWS

U Rwanda rwahagaritse imikoranire n’u Bubiligi

Published

on

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe, yemeza ko u Rwanda rwahagaritse imikoranire n’u Bubiligi muri gahunda y’imyaka itanu yahereye mu 2024 ikazageza mu 2029.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma yuko bigaragariye ko u Bubiligi bukomeje ubukangurambaga rutwitsi bufatanyijemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bugamije kuvangira u Rwanda no gutambamira imikorere rufitanye n’ibindi bihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga.

U Rwanda rusanga u Bubiligi burimo kubangamira gahunda y’ubuhuza y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yanategetswe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC), mu gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko u Bubiligi bwafashe umwanzuro wa Politiki bugira aho bubogamira, igashimangira ko ibyo biri mu burenganzira bwabwo, ariko bitabuha uburenganzira bwo gufata gahunda z’iterambere zigakoreshwa mu nyungu za politiki.

Guverinoma yagize iti: “Nta gihugu na kimwe mu Karere gikwiye kubona inkunga giterwa mu iterambere ikoreshwa mu gushaka kucyotsa igitutu cya Politiki. Ingamba z’ibihano bitumvikanyweho bibonwa gusa nk’ukwivanga kudafite ishingiro, no guca intege gahunda y’ubuhuza iyobowe n’Afurika, kandi ibyo biteza ingorane zo gutinza ugukemura amakimbirane mu mahoro.”

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rikomeza rigaragaza ko ingamba nk’izo zitatanze umusaruro inshuro nyinshi ahubwo zikongera ikibatsi mu muriro, ibibazo bikarushaho kuba ibigugu.

“[…] Ibyo bikorwa byerekana ko nta musingi ukomeye ugihari mu butwererane n’u Bubiligi mu iterambere. Ni muri urwo rwego, u Rwanda ruhagaritse igihe gisigaye cya gahunda y’imikoranire ya 2024-2029 rwari rufitanye n’u Bubiligi.”

U Rwanda rwongeye gushimangira ko intego yarwo nyamukuru ari uguharanira kugira imipaka itekanye no gushyira burundu iherezo kuri Politiki z’ubuhezanguni n’ivanguramoko mu Karere.

U Rwanda rwashimangiye kandi ko rukeneye amahoro n’igisubizo kirambye, bityo nta n’umwe ukwiriye gukomeza kurebera aya makimbirane agenda yisubiramo kubera imikorere mibi ya Guverinoma ya RDC ndetse n’iy’Umuryango Mpuzamahanga.

U Rwanda kandi rushinja RDC n’Umuryango Mpuzamahanga ko bananiwe kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR wafatiwe ibihano na Loni, bananirwa no guha ubutabera abaturage bambuwe uburenganzira mu gihugu cyabo.

Leta y’u Rwanda yaboneyeho kwibutsa ko ubufatanye mu iterambere bukwiye kubakira ku bwubahane, iboneraho gushimangira ko Abanyarwanda biyemeje gukoresha amafaranga y’inkunga mu buryo busobanutse ku buryo nta muterankunga urijujutira ko ayo yatanze yakoreshejwe nabi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *