NEWS
U Rwanda ntirucyakiriye igikombe cy’isi cy’aba_Veterans
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwavuze ko rwahagaritse ubufatanye igihugu cy’u Rwanda cyari gifitanye na EasyGroup EXP itegura igikombe cy’isi cy’aba-Veterans bityo irushanwa ryari riteganyijwe muri Nzeri rikaba ritakibereye mu Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uru Rwego, bavuze ko nyuma yo kubitekerezaho neza ndetse no kuganira hagati y’impande zombi, byabaye ngombwa ko bafata icyemezo ko amasezerano yari ahari hagati ya RDB na EasyGroup EXP aseswa.
RDB yavuze ko gusesa aya masezerano bivuze ko Igikombe cy’isi cy’aba-Veterans cyari giteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka gikuweho. Aha kandi, Visit Rwanda ntabwo izigera igaragara aho ari ho hose hajyanye no kwamamaza iki gikombe cy’isi.
Muri Gicurasi 2022 ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryagiranye ubufatanye n’iry’Abakanyujijeho (FIFVE), yemeranya gutegura irushanwa rizahuza ibyamamare byakanyujijeho muri ruhago.
Uyu mushinga wanogejwe mu Ugushyingo 2022 ubwo inzego ziyoboye impande zombi zahuriraga muri Qatar mu Gikombe cy’Isi ndetse umuhango witabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitegura Ibikorwa (EasyGroup EXP).
Ibi byakurikiwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) ndetse n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, yari gutuma u Rwanda rwakira Igikombe cy’Isi muri ruhago inshuro eshatu zikurikirana.
Aya masezerano yavugaga ko mu gihe cy’Irushanwa, Visit Rwanda yari kuzagaragara ku kibuga, ku myenda y’abakinnyi no ku matike yari bucuruzwe.