Connect with us

NEWS

U Rwanda na Singapore byavuguruye amasezerano akuraho gusoresha kabiri

Published

on

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Singapore bongeye gushyira umukono ku masezerano mashya avuguruye arebana no gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibihugu byombi.

Amasezerano avuguruye yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi, mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu.

Umuhango wo gusinya ayo masezerano yavuguruwe nyuma yo kumvikanwaho n’ibihugu byombi, wakurikiranywe na Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari wa Singapore, Lawrence Wong.

Abo bayobozi bombi bakiriye neza isinywa ry’ayo maseserano akuraho gusoresha kabiri, akaba yitezweho kongera amahirwe y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kanama 2014, ni bwo ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ya mbere yari agamije gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bihererekanywa mu bihugu byombi, mu rwego rwo kurushaho koroshya ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Lawrence Wong, biyemeje kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi ndetse baganira no ku ndangagaciro bisangiye mu miyoborere n’ubuyobozi bushyize imbere guhindura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.

Singapore ni igihugu u Rwanda rufatiraho urugero rw’iterambere, kuko ari kimwe mu bihugu ku Isi bifite iterambere ryihuta kandi byamaze kubaka ubukungu buteye imbere ku kigero gishimishije.

Umubano w’u Rwanda na Singapore mu bya dipolomasi watangijwe tariki ya 18 Werurwe 2005, ukaba waratanze umusaruro ugaragarira mu masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’izindi nzego kugeza uyu munsi.

Ibihugu byombi byakuriyeho viza abaturage babyo ndetse bidatinze, mu mwaka wa 2008 u Rwanda rufungura Ambasade yarwo muri Singapore.

Muri Kamena uyu mwaka, u Rwanda na Singapore byatangaje ubufatanye mu mushinga wo gutunganya inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI).

Image