Connect with us

NEWS

U Rwanda na EU bemeranyije gushyigikira ubuhuza buyobowe n’Afurika

Published

on

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier uri mu Bubiligi, yagiranye ibiganiro na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, Jozef Síkela.

Bashimangiye ubufatanye mu gushyigikira inzira zatangijwe na Afurika mu gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) ahugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku ntambara y’Amoko.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku guharanira amahoro y’Akarere, ndetse anagaruka ku kuba Akarere k’Ibiyaga Bigari kazarushaho gufungura amahirwe anyuranye y’ubufatanye mu iterambere mu by’ubukungu.

Urugendo ruyobowe n’Afurika mu gushaka igisubizo kirambye cy’amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rushingiye ku biganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe mu rwego rwo kubitegurira gutanga umusaruro ushyitse.

Ku ikubitiro ibyo biganiro bya Nairobi na Luanda byari bitandukanye ariko byose bigaruka ku bibazo bifitanye isano.

Urugendo rw’amahoro rwa Nairobi rwari ruyobowe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba rugamije guhuza Guverinoma ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera mu burasirazuba bw’Igihugu.

Kuva ayo masezerano yatangizwa mu mwaka wa 2022, habaye ibiganuro botandukanye i Nairobi bihuza abagize Guverinoma n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro hagamijwe kuyambura intwaro, kuyinjiza mu ngabo z’Igihugu ababishaka bagasubira mu buzima busanzwe.

Ni gahunda bivugwa ko yibandaga ku guhuza abo bireba bose kugira ngo bashakira hamwe igisubizo kirambye cya Politiki binyuze mu biganiro.

Ni gahunda yahise ishyiraho n’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Akarere (EACRF) kugira ngo hakomeze kubungabungwa amahoro mu bice bigenda birekurwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Nyuma y’igihe kitageze no ku mwaka Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi yirukanye ingabo za EACRF azisimbuza ingabo z’u Burundi, iz’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC), abacanshuro na FDLR bose bari bambariye urugamba.

Amasezerano ya Luanda ku rundi ruhande, yari ayobowe na Angola yashyizweho n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) n’ Umuryango w’Afurika unze Ubumwe, wari ugamije by’umwihariko gukuraho umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda.

Mu kwezi k’Ugushyingo, ayo masezerano yafashije gushyiraho igihe cy’agahenge mu mirwanyo ishyamiranyije Guverinima ya RDC na M23 icyo gihugu gishinja gufashwa n’u Rwanda, ariko ishyirwa mu bikorwa ryako ntiryakunda kubera ukwivuguruza kw’abayobozi ba Leta ya Congo.

Urugendo rw’amasezerano rwajemo kidobya mu kwezi k’Ukuboza 2023 ubwo muri RDC habaga icyiswe amatora ataravuzwe rumwe kuko gushyiraho Guverinoma nshya biri mu byadindije ibiganiro by’amahoro byongera ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *