Connect with us

NEWS

U Rwanda mubufatanye n’Ubufaransa

Published

on

U Rwanda n’u Bufaransa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye ya miliyoni 400 z’ama-Euro zizifashishwa mu gushyigikira iterambere ry’inzego zirimo ubuzima, ibidukikije no guhugura abakozi hagati ya 2024-2028.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Bufaransa, Stephane Sejourné, ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko uretse ayo masezerano, hari n’andi basinyanye yerekeye ubufatanye mu by’indege, azafasha gukomeza kwagura ubuhahirane hagati ya Kigali na Paris, yombi akaba ahera mu 2024 akazarangira mu 2028.

Ati “Ayo masezerano yose aje gukomeza ubushuti ibihugu byacu bifitanye, tukaba tuzakomeza kubungabunga iyo migenderanire.”

Yashimye kandi uruhare rw’amasezerano ibihugu byombi biherutse gusinyana ajyanye no kudasoresha kabiri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse n’ubundi bufatanye bugerwaho binyuze muri Agence française de développement (AFD).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa, Stéphane Séjourné, yavuze ko u Bufaransa n’u Rwanda byubatse ubufatanye bukomeye kandi butanga umusaruro ku mpande zombi akaba ari yo mpamvu buhora bushyirwamo imbaraga.

Yagize ati “Dushingira ku nkingi eshatu zigaragaza ko dufitanye ubushuti burambye: Amateka, kwibuka ndetse n’ubutabera,”

Yavuze ko ayo masezerano y’ubufatanye basinyanye n’u Rwanda azibanda cyane ku kubakira ubushobozi urwego rw’ubuvuzi, hubakwa ibitaro, hahugurwa abakora mu buvuzi, ikindi ni ukurwanya ubukene no kurengera ibidukikije.

Ati “turizera ko ayo masezerano azakomereza no mu bindi byiciro mu myaka iri imbere.”

Minisitiri Séjourné, uri mu Rwanda aho yitabiriye Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi ahagaragariye Perezida Emmanuel Macron, yavuze ko we n’igihugu cye bifatanyije n’u Rwanda ndetse n’abacitse ku icumu rya Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka.

featured-image