NEWS
U Burusiya bwanenze u Burayi na Amerika uko bitwaye ku bacanshuro M23 yafashe

Igihugu cy’u Burusiya cyanenze ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (u Burayi na Amerika) ko byicecekeye nyuma y’aho Abacanshuro b’abanyaburayi bafatiwe mu mirwano batafatanyagamo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu kurwanya Umutwe wa M23.
Aba basirikare bagera kuri 300, barimo Abanya-Romaniya, bafashwe n’ingabo za M23 bari ku rugamba mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma y’aho uwo mutwe ufashe Umujyi wa Goma, aba bacasnhuro basubijwe mu bihugu byabo baciye mu Rwanda, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Mu nama idasanzwe y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku wa Gatatu, kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, Intumwa Ihoraho y’u Burusiya Vassily Nebenzia, yavuze ko guceceka kw’ibihugu by’i Burayi na Amerika binyuranye n’amahame yabyo.
Yagize ati: “Twabonye ko intwaro zabo (abacanshuro) bazihaye abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), kandi amashusho boherezwa i Burayi banyuze i Kigali yakurikiyeho akwirakwizwa hirya no hino ku Isi.”
Yunzemo ati: “Twemera ko ibyo bikorwa bidahuye rwose n’uburyo u Burusiya bubona inshingano z’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano (UNSC).”
Ibikorwa bya RDC na byo byamaganwe
Muri iyo nama u Rwanda na rwo rwamaganye ibikorwa bya RDC byo kubangamira gahunda zo kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere, aho yanga kubahiriza uburyo bwa bwashyizweho n’imiryango y’Akarere n’Afurika, ahubwo ikumva ko ikibazo ifite kizakemurwa n’abahandi cyangwa binyuze mu ntambara.
Uhagarariye u Rwanda muri Loni, Rwamucyo Ernest yagaragaje ko u Rwanda rwamagana ibyo bikorwa byo kwanga inzira z’ibiganiro, amenyesha ko ibyo bikorwa bikomeje gukurura umwaka mubi mu Burasirazuba bwa RDC.
Rwamucyo yagize ati: “Nubwo hari uburyo bw’ingenzi bw’ibiganiro biherutse mu Karere, RDC yatsimbaraye ku cyemezo cyo kubyanga.”
Rwamacyo yagaragaje ko mu gihe abayobozi b’Ibihugu muri Afurika mu cyumweru gishize bateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia, mu Nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yari igamije kuganira ku bibazo by’umutekano muri RDC, Perezida w’icyo gihugu, Félix Tshisekedi we, yari yibereye mu Nama y’Umutekano ya Munich mu Budage, aho yasabiye u Rwanda ibihano aho gushyira imbere ibiganiro.
Ni Tshisekedi kandi utaritabiriye imbonankubone inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuye n’ab’Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) iheruka kubera mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, yigaga kuri icyo kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye, ahitamo kuyikurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ni inama yateranye hashize iminsi mike umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma, ikaba yari igamije gushaka uko habaho amahoro n’umutekano binyuza mu biganiro.
Ibyo kandi ni na ko yabigenje mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yari yabanje.
Rwamucyo yashimangiye ko ari ngombwa ko abayobozi bo muri Afurika bafashwa gukemura iki kibazo, avuga ko kutita ku gusubiza ibibazo by’umutekano bikomeje kugira ingaruka ku baturage mu buryo bugaragara.
Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu u Rwanda rusaba gushyigikira ibyavuye mu nama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) yunganirwa n’iya EAC-SADC.
Rwamucyo kimwe n’abandi bari bateraniye muri ako kana, yanenze Guverinoma ya Kinshasa ku bufatanye ikomeje kugirana n’imitwe yitwaje intwaro, iyobowe na FDLR, umutwe w’iterabwoba ukaba wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagarutse kandi ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi, n’iza SADC ziri mu butumwa muri RDC bwiswe,SAMIDRC, n’abarwanyi b’Abazungu nk’ibindi bintu bitera ubushyamirane.
Rwamucyo kandi yagaragaje impungenge ku gukomeza kohereza ingabo RDC, bishyira mu kaga umutekano no gutiza umurindi akarengane mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23, ugizwe n’Abanyakongo biyemeje kurwanya ihohoterwa rikorerwa abaturage mu Burasirazuba bwa DR Congo, aho Guverinoma ya Kinshasa yafatanije na FDLR n’amatsinda y’abarwanyi bo mu gihugu imbere bagize umutwe bise Wazalendo muri ibyo bikorwa bibi.
Rwamucyo yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu Karere.