Connect with us

NEWS

U Bufaransa bugiye gufata abakekwaho Jenoside bakibwihishemo

Published

on

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yavuze ko Igihugu ayoboye kigiye gushyira imbaraga nyinshi mu guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa yabikomojeho mu butumwa yagaragajemo ko u Bufaransa bwifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Macron yagaragaje ko u Bufaransa bwiyemeje guha agaciro kwibuka, ukuri n’ubutabera, ari na yo mpamvu bwifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri ubwo butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Macron yagize ati: “Uyu munsi, u Bufaransa buramenyesha Abanyarwanda ibitekerezo byabwo n’uburyo bubashyigikiye byimazeyo. U Bufaransa burashima ukwihangana gutangaje kw’Abanyarwanda babashije kongera guhaguruka bakubaka ahazaza hashingiye ku bumwe n’ubwiyunge.”

Yashimangiye ko yongeye kugaragaza ukwiyemeza kwe mu gusigasira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, no mu maso y’abayihakana bakanayipfobya.

Yavuze kandi ko ubuhamya buteye ubwoba bw’abarokotse buhamagarira Isi kurwanya urwango rw’uburyo bwose no guharanira ubutabera buzira amakemwa.

Avuga ko guhera mu mwaka wa 2019, iya 7 Mata ari umunsi wemewe wo kwibuka mu Bufaransa, ukaba ushimangira ubushake bwo kugeza ku bisekuru by’ahazaza amasomo ababaje y’ahahise binyuze mu burezi, ubjshakashatsi ku mateka ndetse no mu butabera.

Ati: “Bijyanye n’ibyo niyemeje, ubutabera burakomeje mu gukurikirana no gucira imanza abakekwaho Jenoside batuye mu Bufaransa. Imanza nyinshi z’ingenzi zarabaye kandi n’ubutabera bwaratanzwe. Izo mbaraga zishimangira ukwiyemeza kw’Igihihugu cyacu mu kurwanya cyivuye umuco wo kudahana no kwiyobagiza.”

U Bufaransa bumaze kuburanisha imanza ndwi z’Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mwaka ushize, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko bufite amadosiye 40 y’abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akiri gukorwaho iperereza, muri yo hakaba hari ayageze ku ntambwe yo kuburanishwa.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko nyuma y’imyaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakiri abarenga 1000 bakekwa kuyigiramo uruhare batuye mu bihugu byo muri Afurika, u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’ahandi bataragezwa imbere y’ubutabera.

Kuva mu 2007, u Rwanda rumaze gutanga inyandiko 1149 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha mu bihugu 33, ariko abo rumaze kohererezwa bagera kuri 30, mu gihe 29 baciriwe imanza n’ibihugu bafatiwemo.

U Rwanda rugaragaza ko hakiri abantu 1,942 batarafatwa, bakaba bacyihishahishe mu bihugu bitandukanye birimo n’ibitaramenyekana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *