Connect with us

NEWS

U Bubiligi bwasubije u Rwanda

Published

on

Igihugu cy’u Bubiligi cyatangaje ko cyakiriye icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo guhagarika imikoranire mu bikorwa by’iterambere.

U Rwanda rwafashe iki cyemezo nyuma y’uko u Bubiligi bwihuje n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu bukangurambaga bugamije gusibira amayira u Rwanda.

Ibi bihugu byombi byashyize hamwe imbaraga mu mugambi wo gushaka guhagarika inkunga y’iterambere u Rwanda ruterwa.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko “U Bubiligi bwakiriye icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika imikoranire nabwo mu bikorwa bigamije iterambere.”

Uyu muyobozi yashinje u Rwanda guhungabanya ubusugire bwa Congo, nk’uko igihugu cye cyakomeje kubivuga.

Yagize ati: “U Bubiligi bushyize imbere ihagarikwa riciye mu mucyo rizatuma hasigasirwa inyungu y’ubufatanye bwacu bw’igihe kirekire ku nyungu z’Abanyarwanda.”

Yanavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gusaba umuryango mpuzamahanga gushaka igisubizo hagendewe ku mategeko mpuzamahanga.

U Bubiligi bwagaragaje ko buha agaciro icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika ubufatanye.

U Rwanda narwo rwatangaje ko “U Bubiligi bwafashe icyemezo gishingiye kuri politiki bwo guhitamo uruhande muri aya makimbirane, kandi bubifitiye uburenganzira. Ariko kuvanga ibikorwa by’iterambere na politiki si ibintu bikwiye.”

U Bubiligi burakataje mu bukangurambaga bushishikariza ibindi bihugu by’Uburayi gukomanyiriza u Rwanda inkunga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *