NEWS
U Bubiligi burashaka gukoresha Perezida Museveni mu kunga umubano warwo n’u Rwanda

Mu kwezi gushize u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano n’u Bubiligi, runategeka abadipolomate b’iki gihugu kuva ku butaka bwarwo.
Iki cyemezo cyajyanye n’ibindi bikorwa, birimo guhagarika imishinga y’iterambere u Bubiligi bwari bufite mu Rwanda, yari ifite agaciro k’arenga miliyoni 95 z’Amayero.
Imiryango itari iya Leta yaba iyo mu gihugu na mpuzamahanga, ishingiye ku myemerere n’igamije inyungu rusange yanditse inakorera ku butaka bw’u Rwanda, na yo yabujijwe kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.
Impamvu y’ibyo byemezo ni uko hari hashize igihe kinini u Bubiligi busaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kurufatira ibihano, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri RDC.
U Rwanda rwarabihakanye, rwamagana iyo myitwarire y’u Bubiligi, igihugu cyagize uruhare rukomeye mu mateka mabi yabaye mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, kuva mu bihe bwarukolonizaga hamwe na RDC ndetse n’u Burundi.
Bikiba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yahise atangaza ko igihugu cye na cyo kiza gusubiza, avuga ko abadipolomate bose b’u Rwanda barirukanwa.
Maxime Prevot byamenyekanye ko ari nawe wazengurutse amahanga mu izina ry’u Bubiligi, asabira u Rwanda ibihano, kandi uko yabikoraga, yabaga avugana n’abayobozi bo muri RDC, bakamwereka ibyo agomba kuvuga.
Icyakora kuri iyi nshuro yahinduye imvugo, agaragaza ko u Bubiligi bukibona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wabwo ushoboye mu Karere, unafite ubushobozi bwo gukemura intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Minisitiri Prévot yabigarutseho ubwo yari yahuye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, mu ruzinduko ari kugirira mu Karere.
Yasabye Perezida Museveni gufasha mu gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, no kunga u Bubiligi n’u Rwanda nk’uko The East African yabyanditse.
Minisitri Prévot yivugiye ko Perezida Museveni “ari umuhuza ukomeye mu biganiro bya dipoliomasi hagati y’impande zombi.”
Uyu muyobozi yavuze ko yahuye na Museveni mu kubyaza umusaruro inararibonye Perezida wa Uganda afite ku Karere nk’uburyo bwo gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko bikajyana no kugira uruhare mu kuzahura umubano w’u Bubiligi n’u Rwanda.
Minisitiri Prévot wasuye Uganda, u Burundi na RDC, yavuze ko atasuye u Rwanda bijyanye n’uko ruherutse gucana umubano n’u Bubiligi.
Yagize iti “Nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano ushingiye kuri dipolomasi, kujya i Kigali ntabwo byashoboka muri uru rwego.”
Yakomeje avuga ko “Nasobanuriye Perezida Museveni ko hari amakuru menshi atari yo muri iki kibazo. Guca umubano mu bya dipolomasi ntabwo ari cyo gisubizo ku bijyanye no kutumva ibintu kimwe.”
Yasobanuye ko abo bayobozi bombi, baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, bose bemeza ko hakwiriye kugira igikorwa mu maguru mashya.
Ati “Nashinze agati kandi ku kijyanye n’uko impamvu muzi z’iki kibazo zikwiriye kwitabwaho mu buryo bwo guhagarika ubugizi bwa nabi.”
Yavuze ko kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, guteza imbere ubufatanye bw’akarere mu by’ubukungu, gukemura ibibazo by’impunzi, guhashya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, kurwanya imvugo z’urwango zibasira abarurage bamwe, kwimakaza imiyoborere myiza, bishobora gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC no guhoshya umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.
Minisitiri Prévot yavuze ko mu kuzamura umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi biteguye kuganira kuri ibyo bibazo, ndetse avuga ko hakeneye ko buri ruhande rwumva ibitekerezo by’urundi.
Mu kumvikanisha iyo ngingo yagaragaje ko nubwo u Burusiya buri mu bihano by’uko bwatangije intambara kuri Ukraine, u Bubiligi butigeze bucana umubano na Moscow.
Yavuze ko u Bubiligi bwakiriye neza gahunda abo muri AFC/M23 na RDC baherutse kwemeranyaho, hagamijwe guhagarika imirwano no kugirana ibiganiro biganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.
U Bubiligi bwagaragaje ko kandi ari intambwe nziza mu guhagarika intambara, anashimira ibikorwa by’ubuhuza byakozwe na Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, EAC na SADC.
Nubwo Minisitiri Prévot agaragaza ko igihugu cye gishaka amahoro mu Karere u Rwanda imvugo ye iracyagaragaramo ibibazo na kwa kubogamira ku ruhande rumwe.
Nk’ubu mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala, uyu muyobozi yavuze ko igihugu cye kitakwirengagiza na rimwe uruhare rw’u Rwanda mu kuvogera RDC, kabone nubwo kidashaka ko ibibazo bikomeza gufata indi ntera.
Ikindi bisa n’aho u Bubiligi bufite umugambi ukomeye w’igisirikare muri RDC no mu Karere.
Impamvu ni uko muri Werurwe 2025, indege y’Ingabo z’u Bubiligi yavuye i Bruxelles, yerekeje i Kinshasa, ikomereza muri Kindu ku munsi wakurikiyeho. Yasubiye i Kinshasa, ihava ku wa 20 Werurwe 2025.
Ku wa 21 Werurwe 2025 iyo ndege itwara abantu 16 yagarutse mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, igwa i Bujumbura mu Burundi, isubira i Bruxelles ku munsi wakurikiyeho.
Nyuma Minisitiri Prévot, yatangaje ko igihugu cyabo gifite abasirikare batandatu mu Burasirazuba bwa RDC mu butumwa bwa EU bwo gufasha Ingabo za FARDC.
Mu gihe bivugwa ko u Bubiligi bwohereje ingabo zo gufasha iza RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, Minisitiri Prévot yasobanuye ko ubufasha abasirikare b’Ababiligi batanga atari ubwo kujya ku rugamba.