NEWS
Twizeyimana Edouard yaretse akazi ka Leta akorora inkoko yinjiza miliyoni 4 Frw mu cyumweru
Twizeyimana Edouard utuye mu Karere ka Musanze arishimira umusaruro akomeje gukura mu bworozi bw’inkoko yatangiye nyuma yo kureka akazi ka Leta, none uyu munsi bushobora kumwinjiriza miliyoni zisaga 4 z’amafaranga y’u Rwanda mu cyumweru.
Twizeyimana ni we Muyobozi w’Isosiyete y’ubworozi bw’inkoko Eddy Farm Ltd yororeye inkoko 3,500 mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Iyo muganira akubwira ko yatangiye ubworozi bw’inkoko agamije izo kurya no kubona amagi gusa, icyo gihe hari mu 2017.
Yabaye Umuyobozi w’amashuri igihe kinini mu Karere ka Rulindo, nyuma aza kuba umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage no kurengera abatishoboye mu Mirenge ya Masoro na Mbogo muri Rulindo.
Twizeyimana mu mashuri yisumbuye yize ubwarimu nyuma akomereza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Mu 2018 yahuguwe ibijyanye n’ubworozi bw’inkoko aho yororaga bisanzwe, mu 2020 atangiza Isosiyete y’ubworozi bw’inkoko ari na bwo yatangiye korora ku buryo bugezweho.
Si ubworozi bw’inkoko Twizeyimana akora gusa kuko yatangije umushinga w’ituragiro ry’imishwi.
Afite imashini zituragirwamo amagi atanga imishwi y’inkoko z’inyama z’agaciro ka miliyoni 145.9 Frw.
Ni imashini yahawe binyuze mu butwererane hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta y’u Bubiligi, binyujijwe mu kigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere Enabel, mu mushinga PRISM ifatanyamo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, ugamije guteza imbere ubworozi b’amatungo magufi.
Ubwo Imvaho Nshya yamusuraga mu cyumweru gishize tariki 15 Kamena 2024, yasanze muri icyo gitondo amaze kuvukisha imishwi 5016 kandi yose yamaze kujyanwa n’aborozi bagiye kuyorora.
Buri cyumweru avukisha imishwi iri Hagati ya 5.000 na 6.000. Eddy Farm Ltd umushwi umwe iwugurisha amafaranga y’u Rwanda 850. Icyakora umushwi umwe ugera mu Karere ka Nyagatare na Rusizi uhagaze ku mafaranga 950.
Ukurikije imishwi 5016 yavukishije mu cyumweru gishize n’igiciro gito ayitangiraho, usanga yinjiza nibura 4,200,000 Frw mu cyumweru.
Yishimira ko Leta yitaye ku bahinzi n’aborozi kuko mu byo bakora nta misoro basabwe.
Twizeyimana avuga ko mbere bagorwaga no gukura imishwi mu Bugande ariko aborozi bayibona hafi kandi ibahendukiye.
Akomeza agira ati: “Ntitukijya muri Uganda kuzanayo imishwi ahubwo aborozi baho na bo basigaye baza gushakira imishwi myiza mu Rwanda.”
Eddy Farm Ltd yashoboye guha akazi urubyiruko akaba ari rwo rukurikirana inkoko umunsi ku wundi.
Ubuyobozi bwa Eddy Farm buvuga ko ifumbire y’inkoko na yo ibwinjiriza agatubutse kuko umufuka w’ifumbire ugurishwa amafaranga 8.000.
Twizeyimana ati: “Iyi fumbire twasohoye mu biraro ni imifuka 40 kandi umufuka tuwugurisha amafaranga ibihumbi umunani, bivuze ko umworozi w’inkoko woroye kinyamwuga abayeho neza.”
Inzozi za Twizeyimana nk’umworozi wabigize umwuga, avuga ko mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka azaba afite ubushobozi bwo kuvukisha imishwi 15,000 mu cyumweru.