Connect with us

NEWS

Twagirayezu Wenceslas yakatiwe imyaka 20 y’igifungo nyuma yo kugirwa umwere

Published

on

Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 rwahamije Twagirayezu Wenceslas icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 20. Ibi byabaye nyuma y’amezi atandatu Urukiko Rukuru rumugize umwere.

Ku wa 11 Mutarama 2024, Urukiko Rukuru rwasobanuye ko nta bimenyetso bifatika byatanzwe n’Ubushinjacyaha byerekana ko Twagirayezu yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside. Twagirayezu we yavugaga ko muri Mata 1994, igihe ashinjwa gukorera ibi byaha, yari yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitwaga Zaïre icyo gihe.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yasobanuye ko hari ibyo Urukiko Rukuru rwirengagije, birimo kuba ubwo Twagirayezu yasabaga Leta ya Denmark ubuhungiro, yayisobanuriye ko yari i Gisenyi hagati ya Mutarama na Nyakanga 1994. Ibi byagaragajwe nk’ikimenyetso gishimangira ko mu gihe cya jenoside, Twagirayezu yari mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko Twagirayezu yakoreye ibi byaha muri Komini Rwerere muri Perefegitura ya Gisenyi, cyane kuri bariyeri hafi y’uwitwaga Gacamena, kuri ISA-Tamira, kuri Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya ya Busasamana, ku Nyundo, kuri College Saint-Fidèle, na ‘Commune Rouge’.

Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko Urukiko Rukuru rwakoze ikosa mu gusesengura ubuhamya bwatanzwe, ndetse no kwemeza ko Ubushinjacyaha buterekanye ko Twagirayezu atari mu Rwanda mu gihe cya jenoside. Urukiko rwashimangiye ko impapuro z’ubuhungiro Denmark yahaye Twagirayezu zerekana ko yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside.

Twagirayezu yafatiwe n’inzego z’umutekano za Denmark mu 2013 maze akoherezwa mu Rwanda mu Ukuboza 2018. Yatangiye kuburanishwa kuva muri Gashyantare 2020. Yamenyekanye muri Perefegitura ya Gisenyi nk’umwarimu n’umurwanashyaka wa CDR na MRND ndetse no mu mutwe w’Interahamwe.