NEWS
‘Turabizi ko mukorana ubushake kandi mukorera ubushake’ Perezida Kagame yijeje Abajyanama b’Ubuzima iterambere
Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga n’Abajyanama b’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena muri BK Arena, yabijeje ko kugira ngo bakomeze kurushaho kunoza akazi kabo bazakomeza kongererwa ubumenyi bikanajyana n’iterambere ryabo.
Ni muri gahunda yo guhura n’Umukuru w’Igihugu (Meet the President) cyahuje abantu basaga 8000, aho yabashimiye umurimo mwiza bakorana ubwitange n’ubushake.
Yagize ati: “Inshingano ya mbere dufite ni abo ngabo, ni ukubaha ubumenyi bwatuma bakora, bakoresha ubushake bwabo neza. […] Ni ugushaka uko buri wese, buri rwego ariho rwose agira guhugurwa, kumenya, guhora yongera ubumenyi kugira ngo ashobore kurushaho gukora akazi neza. Naho ubushake bwo burahari.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitashoboka ko abantu babaho, bagatera imbere ubuzima butitaweho.
Ati: “Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza, ntaho bagera. Byose bishingira ku buzima.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko n’iterambere ryabo bajyanama rikenewe ko hazakomeza gushakwa uburyo kandi ko Igihugu gihora kibazirikana.
Yongeyeho ati: “Turashaka rero no gutera imbere mu bundi buryo bugezweho, nanone ku nzego, aho bishoboka, gukoresha ikoranabuhanga, kujya kwa muganga ntibibe nko kujya mu bapfumu.
Icyo twifuza ni ugukora ibirenze, tugahora twongera. Iby’ibanze turabifite, ni mwe, ubushake bwanyu n’ibindi. Kubyubakiraho ntabwo byagorana.”
Umukuru w’Igihugu yabashimiye ubwitange bakorana umurimo wabo kandi byagiriye umumaro Igihugu, bagakora nta gihembo, nta mushahara n’abitwa ngo bahabwa umushahara ukaba ari muto utangana n’akazi bakora, ariko ko Igihugu kibazirikana.
Ati: “Turabizi ko mukorana ubushake kandi mukorera ubushake. Natwe tugomba kubazirikana, tukabaha ibishoboka byaba ibikoresho mu kazi n’ubundi bushobozi. Mujye mumenya ko Leta y’u Rwanda ibazirikana.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari imbangukiragutabara 247 ariko ubu haguzwe izindi 246.
Yatangaje ko muri zo iza mbere 80 zageze mu Rwanda ndetse muri iki gitondo zatangiye kujyanwa mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko biturutse ku musanzu w’Abajyanama b’Ubuzima, indwara ya malariya yagabanyutse ku kigero cya 90%.
Ati “Twabaruraga Abanyarwanda hafi miliyoni 6 barwara malariya ku mwaka, ariko muri uyu mwaka turi kubarura ibihumbi 500 gusa ku buryo amavuriro yacu ntabwo akijyamo abantu barembye kubera indwara ya malariya kuko Abajyanama b’Ubuzima babikora neza guhera ku rwego rw’Umudugudu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko Abajyanama b’Ubuzima bamaze imyaka igera kuri 30 bagira uruhare mu kubaka u Rwanda cyane cyane urwego rw’ubuzima.
Ati: “Abajyanama b’Ubuzima bafashije guhangana n’indwara. Hari indwara ya malariya, Abanyarwanda 2/3 barwaye malariya bavurwa n’Abajyanama b’Ubuzima.”
Uretse malariya kandi Abajyanama b’Ubuzima batanga n’izindi serivisi zirimo gusuzuma no gutanga ubujyanama ku babyeyi batwite n’abonsa, kugenzura imikurire y’abana, gahunda yo kuboneza urubyaro n’izindi.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza mu gihugu hose habarurwa Abajyanama b’Ubuzima barenga ibihumbi 60.