Connect with us

NEWS

Tsinda Batsinde yasabye gusubika umukino nyuma y’urupfu rwa Alain Mukuralinda

Published

on

Ikipe ya Tsinda Batsinde yandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), gusubika umukino yari ifitanye na Gicumbi FC mu irushanwa ry’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda, ku mpamvu z’uko iyi kipe yabuze Perezida wayo, Alain Mukuralinda, witabye Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, ni bwo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, byatangaje inkuru y’akababaro ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yitabye Imana.

Mu itangazo byashyize hanze byatangaje ko yazize uburwayi bwo guhagarara k’umutima, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Iri ryaje kandi rikurikiranye n’ibaruwa y’irerero ryashinzwe na Alain Mukuralinda rifite ikipe ya Tsinda Batsinde mu Cyiciro cya Kabiri yandikiwe FERWAFA.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, Nsengiyumva Kassim, yandikiye FERWAFA ko itazakina uyu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ku mpamvu z’ibyago yagize.

Yagize iti “Tubandikiye ibaruwa tubiseguraho ko tutabashije kwitabira umukino wa Gicumbi FC twari dufitanye ku wa 6 Mata 2025, mu Cyiciro cya Kabiri. Ni ku mpamvu z’urupfu rw’umuyobozi wa Tsinda Batsinde Football Academy.”

Mukuralinda yari umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru cyane kuko ari ibintu yakunze akiri umwana, abanza kuwukina mu mashuri yisumbuye, aba umusifuzi n’umutoza.

Mukuralinda yahimbye n’indirimbo y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yise ‘Tsinda Batsinde’. Si iyi ndirimbo ifatwa nk’iy’ibihe byose yaririmbye gusa kuko afite n’iz’andi makipe arimo na Rayon Sports.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *