Connect with us

NEWS

Tshisekedi yanze kwitabira inama ya EAC

Published

on

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa 7 Kamena 2024 yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), ntiyagena n’umuhagararira.

Nk’uko byategujwe n’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, abakuru b’ibihugu bagombaga kwemeza Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango, Veronica Mueni Ndumva wasimbuye Dr Peter Mathuki wagizwe Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya n’umucamanza w’urukiko rw’uyu muryango.

Indi ngingo yateganyijwe ni iyerekeye kuri raporo y’Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ku ngendo yagiriye mu Rwanda, Uganda na RDC ariko yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitanu mu munani bigize uyu muryango, gusa Tshisekedi, Ndayishimiye na Ruto barabura.

Umukuru w’Igihugu wa mbere wahawe ijambo ni Perezida Yoweri Museveni wa Uganda. Yashimye Salva Kiir ku bw’izi ngendo yagize zari zigamije gutanga umusanzu mu kuzahura umubano w’u Rwanda, RDC n’u Burundi wazambye, agaragaza ko icyo EAC yifuza ari uko RDC by’umwihariko yagira amahoro.

Perezida Salva Kiir yahamagaye Perezida Tshisekedi cyangwa umuhagarariye, amenyeshwa ko adahari. Ntabwo uyu muryango watangaje impamvu Tshisekedi atitabiriye iyi nama irebana cyane n’umutekano w’uburasirazuba bwa RDC umaze igihe kinini warazambye.

Ikinyamakuru Africa Intelligence gitangaza inkuru zicukumbuye muri Afurika cyasobanuye ko Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama bitewe n’impamvu zirimo kuba Perezida William Ruto wa Kenya aherutse gutangaza ko abarwanyi b’umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za RDC ari Abanye-Congo, bityo ko ikibazo cyabo kidakwiye kwegekwa ku Rwanda.

Perezida Ruto na we utitabiriye iyi nama we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, Ndayishimiye we ahagararirwa na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza. Impamvu yo kutitabira iyi nama kw’aba bakuru b’ibihugu na yo ntabwo yatangajwe.

Muri rusange, abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama ni Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Samia Suluhu wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.