NEWS
Tshisekedi yahaye akazi umukobwa we

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize umukobwa we, Christina Tshisekedi Tshika mu bajyanama bwite be.
Itangazo ry’itangwa ry’imirimo mishya inyuranye rituruka mu biro bya Perezida wa RDC, ryasohotse mu ijoro ryo ku wa 7 Werurwe 2025.
Abahawe imirimo bari mu cyiciro cy’abayobozi bungirije b’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, abajyanama bakuru, intumwa zihariye, abashinzwe ubuzima ndetse n’abajyanama bwite.
Christina uri mu bana batanu ba Perezida Tshisekedi na Denise Nyakeru Tshisekedi, yaje mu cyiciro cy’abajyanama bwite batatu b’uyu Mukuru w’Igihugu.
Murumuna wa Perezida Tshisekedi, Tshisekedi Tshibanda Jacques, yongeye kugirirwa icyizere, akomeza kuba umuhuzabikorwa w’umutekano w’imbere mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma yo guhabwa inshingano, Christina yagaragarije ku rubuga nkoranyambaga X ko ahaye Imana icyubahiro, ashimira umubyeyi we kuba yamugiriye icyizere.
Yagize ati “Mana, mugenga w’ibihe n’ibitubaho byose, ishimwe ryose ni iryawe. Nshimiye Perezida wa Repubulika ku bw’icyizere yangiriye.”
Anthony Nkinzo Kamole aracyari Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, naho Umuvugizi wa Tshisekedi aracyari Tina Salama.