Connect with us

NEWS

Trump yavuze ko uwo bahanganye afite ubwenge buke

Published

on

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu akaba akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ashaka manda ya kabiri, yatangaje ko Kamala Harris bashobora guhatanira uyu mwanya ari umuntu ufite ubwenge buke cyane.

Ibi yabivuze ubwo yari yitabiriye Inama ivuga ku iterambere rya Bitcoin yabereye i Tennessee. Trump yavuze ko iri koranabuhanga ridasanzwe, ashimangira ko ari “igitangaza gikomoka ku bufatanye bwa muntu.”

Yagize ati, “Iki cyumba kiratangaje. Abantu bari muri iki cyumba bafite ubuhanga.”

Nubwo atamuvuze mu izina, Trump yagize ati, “Mpanganye n’umuntu ufite ubwenge buke [mu matora ya Perezida wa Amerika].”

Byitezwe ko Kamala Harris azahagararira Ishyaka ry’Aba-Democrates mu matora ya Perezida ategerejwe mu Ugushyingo, nyuma y’uko abonye abamushyigikira benshi muri iri Shyaka, biganjemo n’abasanzwe bafite izina rikomeye muri politiki ya Amerika.

Byitezwe ko azemezwa mu Nama Rusange y’iryo Shyaka itegerejwe muri Kanama uyu mwaka.