NEWS
Trump ashaka kongera kuyobora manda ya Gatatu
Muri gahunda zijyanye n’amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka, Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, yagaragaje icyifuzo cyo gutegeka manda eshatu nk’umukuru w’igihugu. Uyu ni umugambi atari ubwa mbere agaragaje, kuko guhera mu 2019 yakunze kuvuga kenshi ko yifuza manda ya gatatu, n’ubwo ari ubu arimo gushaka iya kabiri.
Mu kwezi kwa Gatanu 2024, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza imbere y’ishyirahamwe rikomeye riharanira uburenganzira bwo gutunga imbunda, National Rifle Association, yongeye kuvuga ko yifuza manda ya gatatu. Yagize ati: “FDR, imyaka 16… imyaka hafi 16… yagize manda enye. Simbizi, ariko se twe tubaye aba manda eshatu cyangwa manda ebyiri? Nimumbwire.” Uwo yise FDR ni Franklin Delano Roosevelt, wabaye Perezida wa 32 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Franklin D. Roosevelt ni we wenyine mu mateka y’igihugu wategetse manda zirenze ebyiri. Yatowe inshuro enye, mu 1932, 1936, 1940, na 1944, akomeza kuyobora kugeza yitabye Imana mu 1945. Kugera kuri Roosevelt, Itegeko Nshinga ry’Amerika ntiryavugaga inshuro umukuru w’igihugu ashobora gutegeka.
Nyuma y’ubutegetsi bwa Roosevelt, Congress yemeje ivugurura rya 22 ry’Itegeko Nshinga mu 1947, ryemezwa burundu mu 1951, risaba ko nta Perezida uzarenga manda ebyiri. Uyu mushinga w’ivugurura washyigikiwe n’igice kinini cy’imitwe yombi ya Congress ndetse n’amajwi y’ibihugu ¾ byari bigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe.
Itegeko nshinga rya 22 ryakomeje gushyigikirwa n’abanyapolitiki benshi, harimo na Perezida Ronald Reagan, wategetse kuva mu 1981 kugera mu 1989. N’ubwo na we yifuzaga ko iryo tegeko ryavaho, ntiyashoboye kurihindura.
Muri iki gihe, kugira ngo umukandida wese ashobore kubona manda ya gatatu byamusaba ko iryo tegeko nshinga rihinduka, bikaba byasaba kwemezwa na 2/3 by’amajwi y’imitwe yombi ya Congress ndetse na ¾ bya Leta 50 zigize igihugu, ni ukuvuga byibura Leta 38. Uyu mugambi waba ugoye kandi ukatwara igihe kinini.
Mu buryo bw’uburyo bw’itegeko, Trump cyangwa Biden, uzatsinda mu kwezi kwa 11 uyu mwaka, azaba ari manda ye ya nyuma ku butegetsi.