NEWS
SAMIDRC yavuze ku byatangajwe na M23 biyishinja ubufatanye n’Ingabo za FARDC na FDLR mu mirwano i Goma

Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zizwi nka SAMIDRC, zamaganye yivuye inyuma ibirego bishinjwa n’umutwe wa M23, wavuze ko izi ngabo zifatanyije n’ingabo za Leta (FARDC), inyeshyamba za FDLR n’umutwe wa Wazalendo mu mirwano yabereye mu Mujyi wa Goma.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, SAMIDRC yatangaje ko ibyo birego nta shingiro bifite kandi bigamije kuyobya rubanda.
“SAMIDRC ntiyigeze igira uruhare mu bikorwa ibyo ari byo byose by’imirwano. Ibyatangajwe na AFC/M23 ni ibinyoma bifite intego yo kubangamira inzira y’amahoro,” rivuga itangazo ry’Umuryango wa SADC.
Ku ruhande rwayo, M23 nayo yatangaje ko ibitero byagabwe ku ngabo zayo ku wa 11 Mata 2025 ari ibikorwa binyuranyije n’amategeko, byakorewe ku bufatanye bwa SAMIDRC, FARDC, FDLR na Wazalendo, bigateza impagarara mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zaho.
M23 ivuga ko ibyo bitero byateje “inkeke itaziguye ku ituze n’umutekano w’abaturage b’abasivile”, kandi ko yagaragaje impungenge ikomeye binyuze mu gusaba ko ingabo za SAMIDRC zahita zivanwa mu gace ka Goma.
Umuryango wa SADC wakomeje gushimangira ko ugishyigikiye inzira y’amahoro n’ibiganiro nk’uko byanagaragajwe mu masezerano wigeze kugirana na M23 tariki ya 28 Werurwe 2025 i Goma.
Leta ya RDC nayo ntiyatinze gusubiza, ivuga ko ibyo M23 yatangaje ari “ibicurano” no “kugambirira gutiza umurindi imvururu no guhungabanya gahunda z’amahoro”.
Ibi bibaye mu gihe bivugwa ko mu cyumweru gishize, intumwa za Leta ya DRC n’iz’uyu mutwe wa M23 zahuriye mu biganiro by’ibanga byabereye i Doha muri Qatar, ku buhuza bw’icyo gihugu. Nta makuru menshi aratangazwa ku byavuye muri ibyo biganiro.