Connect with us

NEWS

SADC yashyizeho itsinda ryihutisha imyiteguro yo gutaha kw’ingabo zayo ziri muri RDC

Published

on

Umugaba Mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Rudzani Maphwanya, yatangaje ko umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) washyizeho itsinda rishinzwe kwihutisha imyiteguro yo gutaha kw’ingabo zawo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa SABC News, Gen. Maphwanya yasobanuye ko iri tsinda ryashyiriweho mu nama yahuje abagaba bakuru b’ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi yabereye i Dar es Salaam tariki ya 11 Mata 2025.

Yagize ati “Ku wa Gatanu habaye inama y’abagaba bakuru b’ingabo yabereye i Dar es Salaam, iyo nama yanzuye ko hajyaho itsinda tekiniki, ubu ni ryo rihugiye muri Tanzania, rinoza uburyo ingabo zacu zizataha.”

Gen. Maphwanya yasobanuye ko atavuga igihe iyi myiteguro izarangirira, ariko ko iri tsinda rigomba kwihutisha iyi myiteguro kugira ngo aba basirikare batahe vuba.

Ati “Ntabwo nakubwira itariki izarangirira ariko twavuze ko bagomba kubyihutisha kugira ngo abasirikare bacu bagaruke vuba bishoboka.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwabonye ubusabe bw’uko izo ngabo zazanyura mu Rwanda zitaha.

Tariki ya 13 Werurwe, abakuru b’ibihugu bya SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango mu burasirazuba bwa RDC, basaba ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ziburimo gutangira gutaha mu byiciro.

Mu byumweru bibiri bishize, SADC yagaragaje ko itegereje ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa kugira ngo zizakinyureho zitaha, ariko umwuka mubi watutumbye hagati y’uyu muryango n’ihuriro AFC/M23 rikigenzura wabaye imbogamizi ikomeye.

Gen. Maphwanya yatangaje ko SADC na AFC/M23 byari byarumvikanye ko bizatunganya ikibuga cy’indege cya Goma mbere y’uko ingabo z’uyu muryango zitangira kugikoresha, ariko ngo byagaragaye ko bitashoboka mu gihe Leta ya RDC itagize uruhare muri aya masezerano.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *