Rwamagana: Umugore n’umuhungu we bafunzwe bakekwaho kwica se

NEWS

Umugore w’imyaka 45 n’umuhungu we w’imyaka 22 bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica se bamutemaguye.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 27 Mata 2026, mu Mudugudu wa Rukwaya mu Kagari ka Sasabirago.

Umwe mu bayobozi yavuze ko uru rugo rwari rusanzwe rubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Yavuze ko mu ijoro aribwo babonye amakuru ko uwo mugore n’umuhungu we bishe se.

Ati “ Ni umugabo w’imyaka 47 wishwe n’umugore we w’imyaka 45 afatanyije n’umwana wabo w’umusore w’imyaka 22. Uwo muryango wari ubanye mu makimbirane aho umugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma, bamwishe nijoro ariko bahise batabwa muri yombi.’’

Uyu muyobozi yavuze ko abakekwaho ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi aho kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagasambu mu gihe umurambo w’uyu mugabo wajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Rwamagana.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *