NEWS
Rwamagana: Bigaragambije banga kuva ahabereye ibikorwa byo kwiyamamaza kubera kubima amafaranga
Mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro, bamwe mu baturage bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma y’igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD). Icyo gikorwa cyabereye mu Kagari ka Nyagasenyi ku Kibuga cya IGA, cyagenze neza kugeza nyuma yo gusoza, ubwo bamwe mu baturage banze gutaha bavuga ko bemerewe amafaranga y’insimburamubyizi ariko ntibayahabwa.
Amakuru avuga ko abo baturage biganjemo abo mu tugari twa Nyagasenyi na Cyanya, banze gutaha ndetse bashaka kwangiza bimwe mu bikoresho by’indangururamajwi byari byifashishijwe mu kwamamaza, kuko ngo bari bemerewe amafaranga ariko ntibayahabwa. Umwe mu baturage witwa Musabyimana Esther yavuze ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abantu babakanguriye kuza kwamamaza abakandida b’ishyaka rya PSD bari babijeje insimburamubyizi. Ati: “Hari abantu badusanze mu ngo zacu batubwira ko tuzaza kwamamaza kandi ko uwo banditse indangamuntu ye ndetse hakandikwa na nimero ya telefoni azahabwa amafaranga y’insimburamubyizi.”
Undi muturage yavuze ko baretse imirimo yabo kuko bari bijejwe guhabwa insimburamubyizi. Ati: “Ndi umunyonzi, badusanze merezi batubwira ko tuzaza kwamamaza bakaduha insimburamubyizi, none dutahiye aho.”
Umwe mu bavugwa ko bari bahawe inshingano zo gushaka abamamaza ishyaka rya PSD yatangaje ko yahisemo guhunga urugo rwe atinya kugirirwa nabi n’abo yazanye mu bikorwa byo kwamamaza bizezwa guhabwa amafaranga. Yagize ati: “Baduteje abantu n’ubu njye ntabwo ndi mu rugo ngiye kurara mu rugo, kubera abantu nari ndi kumwe nabo. Wumve ko nahunze, nari mfite abantu 280.”
Perezida w’ishyaka rya PSD mu Karere ka Rwamagana, Maitre Kwizera Olivier, yabwiye itangazamakuru ko nta muturage bemereye amafaranga kugira ngo yitabire ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’iryo shyaka. Yagize ati: “Mu bantu bari baje hari abarwanashyaka bacu hakaba n’abantu baje batari abarwanashyaka bacu, baje noneho bakavuga ngo mugomba kuduha amafaranga kandi ntawayabemereye. Ntawe twigeze tubwira ngo azane abantu bari butware amafaranga.”
Nyuma y’uko abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo hitabajwe abapolisi hafi 10 biyongera kuri bagenzi babo bari bafite inshingano zo kubungabunga ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza. Nyuma y’iminota 20 polisi ihageze abari bateje imvururu bemeye gutaha ariko baseta ibirenge.
Ibi bibazo byabaye mu gihe hasigaye igihe gito ngo amatora y’abadepite abe mu Rwanda, aho abaturage bategereje kubona abakandida bazahagararira inyungu zabo mu Nteko Ishinga Amategeko. Ibi bibazo bishobora kuba ikimenyetso cy’ibibazo bikomeye mu bijyanye no gutegura amatora no gukemura ibibazo by’abaturage.