Connect with us

NEWS

Rutsiro: Umukozi mu Karere yatawe muri yombi

Published

on

Umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Kamayirese Innocent, ukurikiranyweho kwaka ruswa y’amafaranga abantu batandukanye kugira ngo abahe ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga.

Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangombwa byo gucukura umucanga n’amabuye byo kubaka mu Karere ka Rutsiro.

Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwanga gutanga ruswa, ahubwo bagatanga amakuru kuri yo.

RIB iributsa kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza, inaburira abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.

Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.