Connect with us

NEWS

Rutsiro: Umugabo washakishwaga akekwaho kwica umugore we yafashwe

Published

on

Mutuyimana Oswald w’imyaka 38 wo mu Mudugudu wa Gashasho, Umurenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, washakishwaga n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we Mukagakwerere Fortunée w’imyaka 35, yatawe muri yombi.

Mutuyimana yatemye umugore we n’umupanga mu gicuku gishyira ku wa 11 Ukuboza 2024, aratoroka none yafatiwe mu nzu y’umuturage, mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Bunyoni, umurenge wa Kivumu mu ma saa moya z’umugoroba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi, Mugabo Mpirwa, yavuze  ko ubwo inkuru yakwirakwiraga ko uyu mugabo yaraye akoze amahano, ashakishwa n’inzego z’umutekano, ngo yakomeje kugenda yihishahisha ariko telefoni ye ikora, hari n’abo bavugana, byanafashije inzego z’umutekano kumugenda runono neza no kumenya aho ageze yihishahisha.

Yagize ati: “Amakuru yatanzwe n’umuturage yagiye kwaka ubuhungiro, wo mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Bunyoni, Umurenge wa Kivumu,ubwo yamugeragaho mu ma saa moya z’umugoroba, akamubwira ibyamubayeho ko asize akoze ishyano, yishe umugore we mu Murenge wa Nyabirasi none kwirirwa yihishahisha mu bigunda byamurambiye,ashaka ko amuhisha.’’

Yakomeje ati: “Umugabo yamubwiye kujya mu nzu, aca ruhinga nyuma ahamagara inzego z’umutekano n’ubundi zari zimuriho, anahamagara ubuyobozi, baraza bamusanga muri iyo nzu bamuta muri yombi, ubu yamaze kugezwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu.”

Umwe mu baturage yagizati: “Umwicanyi nk’uriya, wica umugore we kuriya, ntitwumva icyo Leta yaba imubikamo ngo agiye kurya impungure. Naburanishirizwe mu ruhame akanirwe urumukwiye, kwica umugore we akagira abana imfubyi. Turashimira cyane inzego zacu, zaba iz’umutekano n’iz’ubuyobozi n’uriya muturage wanze kubika umwicanyi mu nzu ye agatanga amakuru.”

Migabo Mpirwa na we avuga ko abaturage bategereza ubutabera bugakora akazi kabwo.

Yavuze ko uriya muryango yari awuzi kuko no gusezerana kwabo byemewe n’amategeko byatewe n’inama bari bahawe n’ubuyobozi, umugabo avuga ko ibyo gusenya urugo agiye kubireka akubaka, ariko ko yagiye ahinduka mubi buhoro buhoro abantu bagira ngo byarakemutse, kugeza amwishe mu gicuku gishyira ku wa 11 Ukuboza 2024,akamutesha abana 6 barimo uruhinja rw’amezi 9.

Yasabye abagifitanye amakimbirane mu miryango kuyareka kuko nta cyiza kiyabamo, cyane cyane ko uyu mugabo nahamwa n’icyaha azahabwa ibihano bikakaye n’icyo yamwiciye ntakigereho, abana bagahinduka imfubyi bari bafite ababyeyi, ko n’undi waba afite iyo mitekerereze yarebera urugero kuri Mutuyimana Oswald agahinduka inzira zikigendwa.