NEWS
Rutsiro: Umugabo arakekwaho kwica umugore amutemaguye agatoroka
Mutuyimana Oswald w’imyaka 38 wo mu Mudugudu wa Gashasho, Umurenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro arashakishwa n’Inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we Mukagakwerere Fortunée w’imyaka 35 bari bamaranye imyaka 17.
Bikekwa ko intandaro yo kwivugana umugore we ari uko yari yamwangiye kugurisha umurima wa kabiri kandi n’uwa mbere yari yawugurishije miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda ariko ntayageze mu rugo.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko ubwo bwicanyi bwabaye ahagana saa sita z’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza ubwo bari baryamye hamwe n’uruhinja rw’amezi icyenda babyaranye.
Bavuga ko abandi bana 5 babyaranye umugabo yari yabaraje mu yindi nzu, akaba yahengeye umugore asinziriye agaterura umupanga akamutemagura ku bice hafi ya byose by’umubiri.
Umwe mu baturanyi yagize ati: “Yamwiciye mu buriri amuhengereye asinziriye, amutemagura hafi ibice byose by’umubiri aracoca, arangije aracika n’ubu ntaraboneka. Ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’Akarere burahari na RIB n’umuganga bamaze kuhagera baramusuzuma hategerejwe ko tuza kumushyingura.”
Abatrurage basigaye mu gihirahiro kubera abo bana basigaye harimo n’uwari acyonka, ndetse n’umukuru w’umukobwa wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ukeneye kwishyurirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko urebye uburyo yamwishe ari ibintu yari amaranye igihe.
Ati: “Ni byo yamwishe aratoroka, ubu ni ho ndi. Urebye uburyo umurambo wa nyakwigendera umeze ubona ko ari ibintu uyu mugabo yari yapanze, yari amaranye igihe. Kuko yaguze umupanga arawutyaza neza, abana abaraza mu yindi nzu ihari ababwira kujya kuharyama ko ibindi azabibabwira mugitondo asa n’uca amarenga y’ibyo yateguye agiye gukora, mugicuku aramutemagura.”
Avuga ko nubwo bari bamaranye imyaka 17, bari bamaze umwaka umwe gusa basezeranye byemewe n’amategeko.
Bagiye bagirana amakimbirane ashingiye ku mutungo arimo iyo sambu yagurishije umugore ntamenye irengero ry’ayavuyemo, agiye kugurisha isambu ya kabiri umugore aranga.
Visi Meya ati: “Umurenge wagerageje kubunga bavuga ko biyunze, banategura gusezerana byemewe n’amategeko baranabikora, abaturage bagira ngo birarangiye na ho umugabo yacuraga imigambi yo kuzamuvutsa ubuzima.”
Yakomeje ati: “Ibyo yakoze nabibonye, birenze ubwenge bwa muntu kuko yamutemaguye uhereye mu mutwe, ijosi, umusaya, itama, intoki n’ibindi bice by’umubiri arajanjagura, aratoroka.”
Avuga ko byamenyekanye ari uko muri icyo gicuku abana bakuru bumvise urwo ruhinja rurira cyane, bakubita agatima ku buryo se yabajyanye shishi itabona kurara muri iyo nzu yindi batararagamo,n’amagambo yababwiye, barabyuka barebye basanga inzu ababyeyi barayemo irarangaye.
Bageze ku muryango bacanye itara babona n’icyumba cy’ababyeyi kirarangaye, binjiye basanga nyina yishwe, amaraso yuzuye uburiri, baratabaza irondo n’abandi baturage baratabara.
Visi Meya Umuganwa yemeje ko bakihagera bahise bakoresha inama abaturage barabahumuriza, bababwira ingaruka z’amakimbirane mu miryango agera ku kwamburana ubuzima.
Yavuze ko bagiye kurebera hamwe n’umuryango wa nyakwigendera uburyo aba bana 6 bakwitabwaho, cyane cyane ko bose bakiri bato n’uwakwita kuri urwo ruhinja.
Nyakwigendera yacuruzaga butiki aho bari batuye, umugabo ahinga, abaturage bakavuga ko uyu muryango wari waifashije ugenda ukeneshwa no kuzahazwa n’ayo makimbirane y’urudaca.