NEWS
Rutsiro: Rurageretse hagati y’Akarere na Gitifu w’Umurenge wirukanywe

Akarere ka Rutsiro kirukanye burundu mu kazi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Basabose Alex, kamuziza gukora inshingano nabi. Ni mu gihe we avuga ko yarenganyijwe kandi yiteguye kwegera inzego zose zireberera abakozi ngo zimurenganure.
Ibaruwa yirukana burundu Basabose Alex, Igihe dukesha iyi nkuru ifitiye kopi, yanditswe ku wa Gatatu, tariki 9 Mata 2025. Yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, wahise amusaba gukora ihererekanyabubasha bitarenze ku wa 11 Mata 2025.
Muri iyi baruwa, handitse ko Basabose Alex ahamwa n’ikosa ryo gukora inshingano ze nabi, agatanga inguzanyo ya VUP ku itsinda Twiyubake/Bitabaro ritujuje ibisabwa kandi ritemejwe n’ubuyobozi bw’Akagari rikoreramo.
Iyi baruwa kandi ivuga ko Basabose yakoresheje nabi umwanya arimo mu nyungu z’umuntu ku giti cye, kubera ko bamwe mu bagize itsinda batigeze bamenya ko ribaho cyangwa rikora.
Basabose wirinze kuvuga byinshi ku makosa yirukaniwe, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibyo yakorewe ari akarengane, ko azagera ku nzego zose zabasha kumurenganura.
Ati “Ibyo nakorewe ni akarengane. Ikosa nirukaniwe Urukiko rwaringizeho umwere kandi hari ukirifungiwe. Ni yo mpamvu nizeye ko imiyoborere myiza yimakajwe na Paul Kagame izanyemerera kugera ku bantu bose bandenganura.”
Igihe ifite amakuru ko ibaruwa yandikiwe Umurenge Sacco ku wa 22 Gashyantare 2022 kugira ngo itange uburenganzira ku Itsinda Twiyubake n’abandi baturage basabye inguzanyo bashyirirwe amafaranga kuri konti zabo, icyo gihe Basabose atari we Muyobozi w’Umurenge kuko yawugezemo muri Nzeri 2022 avuye mu Murenge wa Mushubati, mu gihe Umurenge wa Manihira wayoborwaga by’agateganyo na Nzaramba Kayigamba.
Icyo gihe Itsinda Twiyubake ryahawe miliyoni 2 Frw ngo rikore umushinga w’ubworozi bw’intama.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, asubiza ubutumwa twamwandikiye kuri iki kibazo, yavuze ko Basabose yirukanywe azize amakosa atandukanye yagiye akora mu gihe kitarenze umwaka.
Ati “Ni byo koko yirukanywe, azize amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye, mu gihe kitarenze umwaka. Harimo gukoresha nabi ububasha afite mu nyungu ze bwite, akoresheje abaturage ashinzwe kureberera.”
Kayitesi yakomeje asaba abakozi kunyurwa n’ibyo bagenerwa n’amategeko no kureberera abaturage bakagezwaho gahunda za Leta uko bikwiriye.