NEWS
Rutsiro: Nyuma y’isomo rya siporo umwana w’imyaka 8 yapfuye bitunguranye

Shema Richard w’imyaka 8 wigaga mu wa 4 mu ishuri ribanza rya Rwamiyaga mu Murenge wa Gihango, Akarere ka Rutsiro, ubwo yavanaga na bagenzi be mu isomo rya siporo, bakina umupira w’amaguru, bageze imbere y’ishuri bagiye kwinjira ngo bige irindi somo, avuga ko yumva ashaka amazi yo kunywa, birangira apfuye.
Twagirayezu Protogène wari urimo ubaha iri somo, yavuze ko bakinaga umupira w’amaguru, ikipe yabo ikanatsinda iyo bakinaga igitego kimwe ku busa ari we ugitsinze.
Umupira urangiye saa kumi n’iminota 18, bitegura kujya mu isomo rya nyuma ryagombaga kurangira saa kumi n’imwe, bageze imbere y’ishuri, bagenzi be bamubwira ko babona mugenzi wabo asa n’ucitse intege,avuga ko afite isereri.
Ati: “Yahise avuga ko yumva ashaka amazi yo kunywa, tuyazanye tumusomesheje biranga, bagenzi be bakuramo amashati batangira kumuhungiza biba iby’ubusa. Twamujyanye mu cyumba cy’umukobwa turamuryamisha, kuko nyina na we yigisha muri iri shuri araza dufatanya kumwitaho uko dushoboye, abwira nyina ngo namuzanire amazi amusuke ku birenge, nyina arayazana ayamusukaho, biranga.’’
Avuga ko babonye umwana yagiye muri koma atakinyeganyega, bahamagara umuyobozi w’ishuri araza, avuga ko hakorwa ibyihutirwa akajyanwa kwa muganga. Kubera ko ibiraro byaho byangiritse cyane, nta kinyabiziga cyahava ngo kigeze umurwayi mu bitaro bya Murunda, bashatse ingobyi bayimuhekamo, umuyobozi w’ishuri atumiza imbangukiragutabara ku bitaro bya Murunda ngo bahurire kuri kaburimbo ahitwa ku mashini, imujyane.
Barahageze babona imbangukiragutabara ntiraza, bigiye imbere gato bahura n’umuganga mukuru w’ibitaro bya Murunda, arabahagarika arebye asanga umwana yamaze gushiramo umwuka, ababwira ko yapfuye, imbangukiragutabara ntiyaba ikije bamujyana ku bitaro mu ngobyi.
Avuga ko mu bigaragara umwana babonaga mbere hose nta bibazo bidasanzwe afite, yiga neza, bakaba batazi icyamwishe, niba hari indwara yaba yari afite itazwi, cyane cyane ko n’ababyeyi be bavuze ko batakwirirwa batanga amafaranga y’isuzuma rya muganga, ko urupfu rwe ntawe barushyiraho.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rwamiyaga, Nsekanabanga Céléstin, yavuze ko urupfu rw’uriya mwana rwabereye bose amayobera n’ubu rukibashengura, cyane cyane ko na nyina umubyara ari umwarimu kuri iri shuri, ko iyo aza kuba afite uburwayi budasanzwe buzwi aba yarabibabwiye.
Yagize ati: “Ni urupfu rwashenguye cyane ishuri ryose, haba ubuyobozi, abanyeshuri bagenzi be, abarezi n’abaturanyi b’ishuri, tukaba twihanganishije umuryango,tunafatanya mu mihango yose yo kumuherekeza, tunashimira RIB n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zatubaye hafi muri uru rupfu rutunguranye, cyane cyane ko yakinaga n’abandi ari muzima, nta ndwara ataka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko urupfu rw’uwo mwana barumenye, rwabababaje cyane ariko kugeza ubu hatazwi icyamwishe.
Ati’: “Inkuru y’urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu ishuri ribanza rya Rwamiyaga mu Murenge wa Gihango twayimenye ariko icyamwishe ntikiramenyekana, umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda.”