Published
3 months agoon
Mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro, haravugwa inkuru ibabaje y’abantu biraye mu mirima ya Sijyeminsi Emmanuel, Umukuru w’Umudugudu wa Munini, na Siborurema Thomas wo mu Mudugudu wa Murengeri, bakarandura imyaka yabo harimo ibigori n’ibirayi byari bitarera.
Sijyeminsi yavuze ko yasanze hegitari 3 z’imirima ye zaranduwe, aho ibigori n’ibirayi byaramutse hasi, mu gihe Siborurema na we yahuye n’ibihe nk’ibyo aho yasanze ibigori n’ibishyimbo bye byaranduwe kandi bikiri bito cyane.
Mu gihe bombi bibazaga impamvu yo kubangiriza, Sijyeminsi yasobanuye ko nta muntu afite yibuka yagiranye ikibazo cyo ku buryo yamuhemukira gutyo, cyane ko ari umuyobozi muri aka gace.
Yongeyeho ko yiringiye ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza zizasobanura neza ababigizemo uruhare, ndetse bakabiryozwa, cyane ko ibyo byabaye ari ububisha bwuzuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rusebeya, Nsabyitora Vedaste, yemeje ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabayeho, ahamya ko imirima y’aba baturage yasanganywe imyaka yaranduwe burundu ku buso burenga are 3 ku muntu umwe.
Inzego z’umutekano zagerageje gutangira iperereza ku byabaye ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’ibi bikorwa byo kwangiza imyaka, cyane ko bombi bavuga ko nta muntu bafite bagiranye amakimbirane, bityo bikaba bikekwa ko hari intandaro itaramenyekana.
Nsabyitora yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubugome n’urugomo nk’ubu, abasobanurira ko kwangiza imyaka ya mugenzi wawe bidindiza iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage, kuko uba urandurira umuntu wari utezeho ikizamutunga cyangwa icyo azagurisha ngo yikenure.
Yanongeyeho ko abagaragara nk’abakora ibyaha nk’ibi bazahanwa by’intangarugero kugira ngo hirindwe ibikorwa bibi nk’ibi mu baturage.
Yasabye kandi ko ibibazo by’abaturage byajya bikemurwa mu bwumvikane aho guhimana mu buryo bubangamira abandi, kandi ko igihe bakeneye ubufasha cyangwa se kubona igisubizo ku kibazo bakwiye kwegera ubuyobozi aho kwihorera.
Yanavuze ko ubangiriza imyaka aba akoreye icyaha atari gusa kuri nyir’imirima, ahubwo no ku muryango nyarwanda muri rusange, kuko iyo myaka yari gutunga benshi mu isoko cyangwa abari kuyigura.
Uyu muyobozi yasoje avuga ko imyaka y’abo baturage yari ikiri mito cyane, bityo nta bwishingizi bari bafite ngo bibe byabagoboka mu gihe nk’iki, bityo bigaragaza uburemere bw’iki kibazo.