Connect with us

NEWS

Rutsiro: Mpayimana Philippe yavuze ko azashyiraho umushahara wa mudugudu

Published

on

Mpayimana Philippe, umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yabwiye abaturage b’Akarere ka Rutsiro ko mu migabo n’imigambi ye harimo gushyiraho umushahara ku bayobozi b’imidugudu no kubaka hoteli y’icyitegererezo ku musozi wa Congo Nil. Yabitangarije mu isantere ya Congo Nil mu murenge wa Gihango ku wa 5 Nyakanga 2024.

Mpayimana yavuze ko kuba Umuyobozi Mukuru w’Umudugudu akora nta gihembo bituma hari serivisi zipfa zirimo nk’itorero ry’umudugudu. Ati:

“Umuyobozi w’Umudugudu azakora ubukorerabushake busanzwe nk’uko na Minisitiri akora ubukorerabushake iyo yagiye mu muganda rusange, ariko amasaha y’akazi ayahemberwe.”

Isantere ya Congo-Nil ifite umwihariko w’imisozi igabanya amazi yerekeza mu migezi ikomeye nka Nil na Congo. Mpayimana yavuze ko natorwa azahubaka ikimenyetso kihamenyekanisha nk’Umugongo w’Afurika cyangwa Agasongero k’Afurika, hakajya hasurwa na ba mukerarugendo.

Mvukanyumwete Yohana, umwe mu baturage bateze amatwi Mpayimana, yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho umushahara wa mudugudu ari cyiza, kuko bizafasha ba mudugudu kwiteza imbere no gukumira ruswa. Ati:

“Mudugudu wajyaga kumubwira ikibazo akavuga ngo banza umpereze ariko ahembwa wamubaza uti nguhereze iki ko uhembwa?”

Mpayimana yavuze kandi ko azaharanira ko uburenganzira bw’abakozi bwubahirizwa, umukozi wese agahemberwa ku gihe kandi umukozi ukoze amasaha y’ikirenga akayahemberwa. Yavuze ko azashyira imbaraga mu kwinjiza amazi mu nzu bigatanga akazi ndetse bikanafasha kongera isuku.

Nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Karongi na Rutsiro, Mpayimana Philippe arakomereza mu karere ka Rubavu na Nyabihu ku wa 6 Nyakanga 2024.