Connect with us

NEWS

Rutsiro: Abaturage baratakamba barasaba ko SEDO ubarembeje abaka ruswa yimurwa

Published

on

Abaturage bo mu Kagari ka Nyagahinika, mu Murenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro, baratabaza basaba ko Umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho Myiza y’Abaturage (SEDO) yimurwa kubera ruswa bamushinja kubaka.Abaturage baganiriye na BWIZA  dukesha iyi nkuru bemeza ko uyu SEDO amaze imyaka myinshi muri aka kagari kandi ko yabazengereje kubaka ruswa, bikaba bibabangamira mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Uwimana Maritini yagize ati: “Tubangamirwa n’uyu goronome w’akagari ku buryo niyo tugiye gusaba inguzanyo ya VUP avuga ko amafaranga adakwiriye guhabwa Abatwa, ahubwo akayaha abandi bantu. Bamwimuye twagira amahoro, nta Mutwa wakongera gusigara inyuma.”

Uwimana Fidel we yavuze ko SEDO amuteje ibibazo ubwo yageragezaga kwishyurira umugore we ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), ariko SEDO akamubwira ko atari mu cyiciro cy’ubudehe kandi ngo yarakifite. Ati: “Tukaba dusaba ko yakwimurwa kuko ahamaze imyaka myinshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, yavuze ko ayo makuru agiye gukurikiranwa, kuko umuyobozi akwiriye kurangwa n’indangagaciro. Yagize ati: “Sinabihamya cyangwa ngo mbihakane ko SEDO yakwaka ruswa, tugiye kubikurikirana kandi tunegere abaturage turebe uko twabafasha.”

Izi nkuru za ruswa mu bakozi b’utugari si ubwa mbere zivugwa mu Rwanda, ariko akenshi abashinjwa baburana bagafungurwa kubera kubura ibimenyetso bihamye.