NEWS
Rutsiro: Abarimu batanu batawe muri yombi bazira gukoresha diplôme z’impimbano
RIB yatangaje ko yataye muri yombi abarimu batanu bigisha mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Rutsiro bazira gukoresha impamyabushobozi mpimbano.
Abo barimu batawe muri yombi ku wa 08 Mutarama 2025 barimo Ushimimana Emmanuel w’imyaka 30 y’ubukure.
Uyu ni umwarimu wigisha kuri G.S Rugaragara giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara mu Mudugudu wa Rugaragara.
Yafunganywe na Iradukunda Claudine w’imyaka 28 wigisha G.S Rundoyi yo mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Rundoyi mu Mudugudu wa Gakaranka.
RIB igaragaza ko kandi yafunze Nyiraminani Jeannette w’imyaka 37 wigisha kuri G.S Rugote yo mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe mu Mudugudu wa Rugote.
Tuyisenge Marie Goreth w’imyaka 34 na we ari mu bafunzwe na RIB. Tuyisenge yigisha mu ishuri ribanza rya Umubano riherereye mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Rundoyi mu Mudugudu wa Rushashu.
Umwarimu wa gatanu watawe muri yombi na RIB ni Uwineza Epaphrodite w’imyaka 38 usanzwe yigisha mu ishuri ribanza rya Umucyo giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara mu Mudugudu wa Gisunzu.
Bose bikekwa ko bakoze icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo bakoreshaga impamyabumenyi mpimbano zigaragaza ko bize kaminuza ndetse bakanazihemberwaho.
Ni icyaha bikekwa ko byakozwe ubwo abarimu bafite impamyabumenyi za kaminuza bogombaga kongezwa umushahara, na bo bashaka uko bahimba izo mpamyabushobozi ngo ayo mahirwe atabacika.
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB ya Ruhango na Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Dosiye zabo zamaze gukorwa ndetse byari biteganyijwe ko zohererezwa Ubushinjacyaha ku wa 13 Mutarama 2025.
Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe akatirwa igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ariko itarenga miliyoni 5Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RIB iributsa abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko inyandiko mpimbano, kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko, uzabifatirwamo ko azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.