Connect with us

NEWS

Rutsiro: Abagabo bari kwahukana bahunga abagore babo

Published

on

Abagabo bamwe bo mu karere ka Rutsiro, cyane cyane mu murenge wa Kivumu, bavuze ko mu rwego rwo kwirinda amakimbirane n’abagore babo, bahisemo kwahukana bagata ingo zabo.

Ubu buryo bwo guhitamo kugenda, bukaba bwarabaye ikibazo, kuko bamwe muri bo bahura n’imbogamizi zituruka ku kuba badashobora kubona aho bajya cyangwa bakaba bararaguzwa aho bageze hose.

Abagabo bavuze ko kwirinda amakimbirane n’impaka n’abagore babo ari byo byabashyize ku mwanzuro wo guhunga. Bimwe mu bisobanuro bahawe harimo gukumira urugomo cyangwa kudashaka gushyira imbere amakimbirane mu rugo.

Umwe yagize ati: “Ese nanze gutera impaka n’umugore, nkamusiga mu bye nta rusaku nteje kandi nta kintu ntwaye, ubwo mba nkoze ikibi?”

Abagore bamwe bo muri uyu murenge bavuga ko badashobora kubuza abagabo babo kugenda, ahubwo bababwira ko igihe babonye abagabo bashaka kugenda, barabareka. Umwe yagize ati: “Ni ukumureka akigendera, yazashaka kugaruka akazagaruka.”

Abagabo bavuga ko iyo bahunze abagore babo bagashaka abandi, bibahesha amahoro kuko abagore ba kabiri babomora ibikomere baba baratewe n’abagore ba mbere.

Umwe yagize ati: “Kubera ko uwo mugore wa kabiri aba azi aho uvuye n’ibyakubayeho, ahita avuga ati ‘ntabwo ndakora nk’ibyo uriya yakoze.’”

Aba bagabo basaba ko ubuyobozi bwakomeza kugira inama abantu bafite imyumvire itandukanye, ariko bakanasaba ko ubuyobozi butabogamye ku ruhande rw’umugore cyangwa umugabo, kuko iyo bubogamye, ibibazo bikomeza.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, asaba amadini n’amatorero kugaragaza uruhare rwayo mu guhangana n’iki kibazo.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bagabo bahunga abagore babo bavuye muri uyu murenge bahungira mu turere twa kure nka Bugesera na Gatsibo kugira ngo bashakireyo amahoro.