Connect with us

NEWS

Rutshuru: Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na Wazalendo

Published

on

Imirwano ikaze yongeye kubura ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025 mu duce twa Tongo na Kabizo, muri Sheferi ya Bwito, mu Territwari ya Rutshuru, hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo ba CMC/FDP.

Mu minsi mike ishize, ibi bice byabaye indiri y’imirwano ihoraho, aho abarwanyi bombi bakomeje gushyamirana mu duce turimo Lubwe Sud, Businene, Kabizo na Mutanga.

Nubwo mu mpera z’icyumweru gishize hari amakuru yavugaga ko Wazalendo bashoboye gusubiza inyuma M23, ibintu byahindutse mu gitondo cyo ku wa Mbere ubwo inyeshyamba za M23 zongeye kwigarurira Kabizo, umujyi zari zaratakaje mu mezi atanu ashize.

Amakuru yizewe yemeza ko imirwano ari iy’inkubi, ndetse yateye abaturage benshi gutoroka ingo zabo. Abenshi bahisemo guhungira mu mashyamba, abandi bihisha mu ngo zabo kubera ubwoba.

Imirwano yo ku wa gatandatu n’icyumweru gishize bivugwa ko yahitanye abantu ku mpande zombi, nubwo umubare w’aba bahitanywe utaramenyekana neza.

Hari ubwoba ko iyo mirwano ishobora gukomeza gukura, igatera ikibazo kinini cy’umutekano n’ubutabazi mu duce twibasiwe.

Mu gihe Rutshuru ikomeje kugabanywamo ibice bihora bikurwamo n’imitwe yitwaje intwaro, kuri ubu:

M23 igenzura Kabizo na Nroroba muri Gurupoma ya Mutanda, ndetse na 20% by’ubutaka bwa Tongo, harimo Kanaba-Mulimbi, ahafite agaciro ku bijyanye n’ibikoresho n’imihanda y’ubutabazi.

Wazalendo igenzura Gurupoma ya Bambo yose, ndetse na bimwe mu bice bya Masisi na Lubero.

Mu yindi mirwano yagaragaye muri weekend, M23 yafashe ibice bitandukanye mu Teritwari ya Masisi, birimo agace ka Buabo, no muri Lubero, aho yafashe Lunyasenge.

Ni imirwano yerekana ko intambara mu burasirazuba bwa Congo ikomeje gufata indi ntera, ndetse bigashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage no gukoma mu nkokora ibiganiro by’amahoro bikomeje kubera i Qatar hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *