Connect with us

Sports

Rutahizamu wa Rayon Sports yasabye gutandukana nayo

Published

on

Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Charles Bbaale, yandikiye Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano bafitanye kubera ko asanga atagifite imbaraga zo kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino.

Bbaale yari amaze umwaka umwe n’igice muri Rayon Sports yagezemo muri Nyakanga 2023, avuye muri Villa SC y’iwabo.

Uyu mukinnyi umaze igihe yaravunitse, kuri ubu wasubiye muri Uganda, yamaze kwandikira Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano.

Ati “Impamvu ni uko ntazabafasha muri iyi mikino kandi bumvaga ko nzagaruka, ariko imvune yanjye irakomeye. Ni yo mpamvu nabandikiye nsaba gusesa amasezerano kugira ngo bashake ibindi bisubizo.”

Yakomeje agira ati “Nasubiye mu rugo kwivuza. Umuganga yari yambwiye ko nshobora gukira muri Gashyantare, ariko nagiye muri Gym dusanga nshobora gukenera andi mezi abiri.”

Muri uyu mwaka w’imikino, Charles Bbaale yakinnye imikino mike yiganjemo itanu ya mbere ubwo Umunya-Sénégal Fall Ngagne yari ataramera neza ngo atangire kubanza mu kibuga.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka gutangaza ko muri uku kwezi kwa Mutarama buzagura abandi bakinnyi batatu barimo ushaka ibitego.

Mu bayivugwamo ubu harimo Umunya-Malawi Aaron Banega ukina mu kibuga hagati na rutahizamu w’Umunya-Uganda Fahad Bayo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *