Connect with us

NEWS

Rusizi:Mpayimana Philippe, yatangaje ko natorerwa kuyobora igihugu azafasha abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo kuzamura umusaruro w’amafi

Published

on

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda, Mpayimana Philippe, yatangaje ko natorerwa kuyobora igihugu azafasha abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo kuzamura umusaruro w’amafi baroba mu Kiyaga cya Kivu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03 Nyakanga, Mpayimana Philippe yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi. Yifashishije ubwato kugira ngo ahagere, akoresheje iminota itanu mu rugendo rw’ubwato bwamugejeje ku mwaro wa Nyankumbira.

Mpayimana yabwiye abaturage bo ku Nkombo baje kumva imigabo n’imigambi bye ko nibamutorera kuyobora u Rwanda, azashyira imbaraga mu bworozi bw’amafi. Yavuze ko ku izina rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi haziyongeraho n’uburobyi kugira ngo uburobyi nabwo bwongererwe agaciro.

Mu bindi Mpayimana yifuza kuzakora natorerwa kuba Perezida harimo kuzateza imbere ubuhinzi n’ubworozi bukikuba inshuro 10. Muri gahunda ze z’impinduka 50, yifuza ko harimo no guhembera ku gihe kuko hari ba rwiyemezamirimo bagize umuco wo kwambura abaturage.

Izi mpinduka z’ingenzi, nk’uko yabitangaje mu bikorwa byo kwiyamamaza, zigamije kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’igihugu, cyane cyane binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.