Connect with us

NEWS

Rusizi: Yatawe muri yombi azira gutwikisha amazi ashyushye bagenzi be 3 bapfa zahabu bari bamaze gucukura

Published

on

Sebatware Gilbert w’imyaka 30 afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama mu Karere ka Rusizi azira gutwikisha amazi ashyushye bagenzi be 3 bapfa zahabu bari bamaze gucukura hafi y’umugezi wa Ruhwa, mu Mudugudu wa Kirume, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Gikundamvura.

Abatwitswe ni Rugamba Félix w’imyaka 28 wahiye mu gatuza, Nsanzimana Joël w’imyaka 23 ashya mu rukenyerero na Nambajimana Niyompano w’imyaka 18 wahiye mu rubavu.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura Baziki Yussuf, yavuze ko muri icyo gice cy’Umurenge wa Gikundamvura hari sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Nyabitimbo 123 Mining Company ikora ubushakashatsi bwa zahabu hafi y’umugezi wa Ruhwa, ikabukora bacukura ngo barebe ingano yayo.

Avuga ko muri uko gucukura bakoresha abakozi bahemba bitewe n’ingano ya zahabu bacukuye. Ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri, mu ma saa munani z’amanywa, ubwo hari iyo bari bamaze gucukura, habaye kutumvikana n’uwari uhagarariye iyo sosiyete aho bayicukuraga, ku giciro cy’iyo bari babonye, ariko ntibabyumvikanaho bigera ku mirwano.

Baziki yagize ati: “Muri uko kutumvikana, batatu mu bari bacukuye basiganye n’uwo muyobozi ariko na we akaba yari afite abandi 3 bari bamushyigikiye muri ako gasigane, bemeza bagenzi babo amafaranga ari kubaha,bo bakayanga, habaho kutumvikana bigera ku rwego rw’imirwano.”

Yongeyeho ati: “Kutumvikana ku mafaranga bari buhabwe byateye urusaku rwinshi, kuko icyo gihe bari bafite amazi y’amarike bagiye gushyiramo ifu ngo bacumbe ubugari barye, uwo Sebatware afata ya marike ayasuka kuri ba bagenzi be bose uko ari 3 bari bashyigikiye uwo muyobozi bavugaga ko ashaka kubahenda, barashya barakongoka. Twahageze tubona ari ibintu biteye ubwoba no kubireba.’’

Avuga ko bakihagera bihutiye kujyana abahiye kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Gikundamvura aho n’ubu bacyitabwaho n’abaganga kubera uburyo bari bahiye ibice binyuranye by’umubiri, Sebatware atabwa muri yombi ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Bugarama.

Ku bw’amahirwe umuyobozi we ntibamutwitse, Baziki akavuga ko bakomeje gukurikirana abamenweho ayo marike kuko bakibabaye cyane, bigaragara ko Sebatware yabatwikanye umujinya n’ubugome bukabije.

Yasabye abaturage kwirinda urugomo kuko ingaruka zarwo ari mbi cyane, ko nk’abo iyo bumvikana n’uwo bakoreraga byananirana bakitabaza ubuyobozi aho kujya gukora igikorwa nk’icyo cya kinyamaswa.

Yanasabye Nyabitimbo 123 Mining Company kumenya ko ari yo murinzi w’abakozi bayo, haba hari abagiranye ikibazo bakihutira kugikemura vuba, cyane ko iyo sosiyete imaze igihe muri aka gace, yagombye kuba imaze kumenya imicungire y’abakozi bayo, abashobora guteza abandi umutekano muke ikaba yabakuramo hakiri kare, batarateza ibibazo.