Connect with us

NEWS

Rusizi: Umwarimu ukekwaho gutera inda abanyeshuri 4 afunganywe na Diregiterindetse na Animateri bakurikiranyweho gusambanya abanyeshuri

Published

on

Mu Karere ka Rusizi, haravugwa inkuru ibabaje y’iyohoterwa rikomeye, aho mwarimu Bukuru Aaron, uri mu kigero cy’imyaka 40, Umuyobozi w’ikigo Ndahayo Ernest na Animateri Ndahimana Jean de Dieu bakorera kuri GS Murira, batawe muri yombi bakekwaho gutera inda abana bigishaga no kugira uruhare mu bufatanyacyaha muri icyo cyaha.

Amakuru yemeza ko Bukuru Aaron amaze igihe ashakishwa kubera ibyo bikorwa. Mu bihe byashize, yari yarigeze gutabwa muri yombi, ariko nyuma aza kurekurwa mu buryo butavuzweho rumwe.

Ibi byatumye abaturage b’i Rusizi bongera kumugaragariza inzego uburangare ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku banyeshuri, cyane ko hari abana batewe inda na bamwe mu barimu bo kuri GS Murira, bigatuma banatinya gusubira kwiga.

Dosiye yubuwe ku wa 26 Kanama 2024 nyuma y’ubukangurambaga bwabereye mu karere ka Rusizi, bugamije gukumira ihohoterwa. Umwe mu babyeyi yahise agaragaza ikibazo kiri kuri GS Murira, anavuga ko hari mwarimu witwara nabi mu rwego rwo gusambanyiriza abana aho afite butiki yabikoreragamo.

Ibi byatumye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwinjira mu kibazo maze Bukuru Aaron afatwa hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ikigo bakurikiranyweho ubufatanyacyaha.

Abafashwe  bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza, aho bakomeje gukorwaho iperereza. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yahamagariye abaturage kutihanganira na rimwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose, cyane cyane irishingiye ku gitsina, anasaba abarimu kubungabunga uburere bw’abana aho kubangiriza.

Iri hohoterwa rirakomeza kugaragaza ikibazo gikomeye mu miryango y’i Rusizi, cyane mu rwego rw’uburezi, bityo hakenewe ingamba zikomeye zo gukumira ibikorwa nk’ibi no guhana ababigiramo uruhare.

Umuyobozi w’Ishuri arakekwaho ubufatanyacyaha
Animateri Ngendahimana Jean de Dieu na we arakekwaho ubufatanyacyaha