Connect with us

NEWS

Rusizi: Umusore yatawe muri yombi azira gusambanya umwana akanamutera inda

Published

on

Butoyi Moise w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda.

Yafashwe yamuzanye ngo babane aho yari yakodesheje mu Mudugudu wa Karitasi muri ako Kagari ka Burunga.

Umwe mu baturage batanze ayo makuru yatumye uyu musore atabwa muri yombi, yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe uyu mwana w’umukobwa iwabo ari mu Kagari ka Gasebeya, Umurenge wa Nyakabuye. Nyuma yo kumutera inda, yahisemo kumuzana ngo amugire umugore we.

Ati: “Twabonye uyu musore ava iwabo akodesha inzu mu Mudugudu wa Karitasi byegeranye, byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba yarateye inda umwana utarageza ku myaka y’ubukure. Mugitondo tuhabonye uriya mwana tugira amakenga ni ko gutanga amakuru, ubuyobozi buhageze bubajije umukobwa ntiyashidikanya avuga ko atwite anafite imyaka 17. Ko umusore yayimuteye amwizeza kumutwara, yari yaje ngo babane nk’uko babisezeranye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko inkuru ikimara kumenyekana bihutiye kuhagera, umusore ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kamembe.

Umukobwa we yajyanywe kuri Isange One stop Center mu Bitaro bya Gihundwe, gusuzumwa no guhumurizwa, birangiye ashyikirizwa ababyeyi be.

Ati: “Ririya ni ihihoterwa umwana yakorewe, noneho hanagerekwaho kumugira umugore. Kandi ari we ari n’uwo musore nta n’umwe ufite imyaka imwemerera gushyingirwa kuko imyaka yemewe n’amategeko ni 21.

Kiriya rero ni icyaha cyo gusambanya umwana, igihe cyamuhama yabihanirwa bikomeye, kandi kuba yaranamuteye inda. Bivuze ko bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, batitaye ku bukana bwa SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Yasabye urubyiruko kwirinda kugwa mu byaha nk’ibi kuko bihanwa bikomeye n’amategeko, n’ababyeyi basabwa gukurikiranira hafi abana babo, uhuye n’ihohoterwa nk’iryo ntibashake kubyungira mu miryango, yaba yanatewe inda ntibashakishe ibyo kumujyana kuri ba magendu ngo bagiye kuyimukuriramo, kuko abafatiwe mu byaha nk’ibyo na bo amategeko abahana yihanukiriye.